Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Urwenya:DORE UKO CLEMENT MWENE PASTEUR YATERESE KNOWLESS.

DORE UKO CLEMENT MWENE PASTEUR YATERESE
KNOWLESS.

Clement: "bite?, ese ufite umukunzi?,niba ari ntawe
se
ko nifuza kubawe!!!!"
Knowless : oya ntawe mfite kandi ndumva ntanuwo
nshaka!!
Clement: Muri Bible ITANGIRIRO 2:18
handitswe ngo (kandi uwiteka Imana iravuga iti
"sibyiza ko uyu muntu aba wenyine, reka
muremere umufasha umukwiriye".
Knowless: Yego ndabyumva, ariko nyine
sinkukunda..!
Clement: 1 YOHANA 4:8 "Udakunda
ntazi Imana kuko Imana ari urukundo".
Knowless : None namenyante ko ibyo
umbwira ari ukuri ?.
Clement: MATAYO 12:34b "Ibyuzuye
umutima nibyo akanwa kavuga".
Knowless: Ese none nigute nakwemera ko ayo
magambo utarikuyaterwa nagahararo???.
Clement: MARIKO 13:31 "Ijiru n'isi.
bizashira, ariko amagambo amagambo yanjye
ntazashira nahato".
Knowless : Ariko se kuki arinjye wahisemo, hano
hanze hari abakobwa benshi cyane!!!???.
Clement: IMIGANI 31:29 "abagore
benshi bagenza neza, Ariko weho urabarusha
bose".
Knowless: none se mubyukuri ni iki gituma
unkunda ???.
Clement : SALOMO 4:7 "uri mwiza bihebuje
mukunzi wanjye, Nta nenge ufite".
Knowless : mhmm none byagenda gute
ndamutse nkubwiye ngo " yegowe ndabyemeye"???
Clement: ITANGIRIRO 2:24 "Ni cyo
gituma umuntu azasiga se na nyina akabana
n'umufasha we akaramata, bombi bakaba umubiri
umwe".
Knowless: Ariko se nkubaze???? nigute uzi imirongo
yose ya bible mumutwe???
Clement : YOSUWA 1:8 "Ibiri muri iki
gitabo ntukarorere kubihamisha akanwa kawe,
ahubwo ujye ubitekereza ku manywa na nijoro
kugirango
ubone uko ukurikiza ibyanditswemo byose".
Knowless : yeweeee ndikumva nanjye nahise
nkukunda peeeee!!!.Clement: IBYAHISHUWE 22:21b
"amen!!!!".

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego