Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

30% by’abashakanye bakorerwa ihohoterwa mu ngo

30% by’abashakanye bakorerwa ihohoterwa mu ngo

Muri raporo y’umwaka 2013- 2013 y’Urwego rw’igihugu rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire hagati y’umugabo n’umugore mu iterambere(GMO), bagaragaje ko 30% byabashakanye bakorerwa ihohoterwa ryo mu ngo ku buryo hakenewe ingamba zifatika.
Mu bushakashatsi bwakozwe na GMO muri Gashyantare 2013 ku mpamvu z’ihohoterwa ryo mu ngo mu Rwanda, basanze ko abantu 10 muri batatu babajijwe basanze bakorerwa ihohoterwa ryo mu ngo, bivuze ko 30% by’ababajijwe bahura n’ihohoterwa ryo mu rugo.
Muri ubwo bushakashatsi bwakorewe mu turere 12, basanze ko impamvu zikurikira arizo zituma 30% by’abaskakanye bakorerwa ihohoterwa ryo mu ngo:
• Kudaha agaciro amategeko akumira ihohoterwa,
• Ubusinzi no gukoresha ibiyobyabwenge,
• kubana bitubahirije amategeko bituma habaho gusuzugurana hagati y’abashakanye,
• Imyumvire ishingiye ku muco ituma abagabo bumva ko abagore bahora bari hasi yabo.
Nyuma yo kubona ko hari impamvu nyamukuru zituma habaho ihohoterwa ryo mu ngo , Urwego rw’igihugu rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire hagati y’umugabo n’umugore mu iterambere(GMO) rwifuje ko hakurikizwa ingingo zikurikira mu rwego rwo gukumira ihohoterwa ryo mu ngo.
Bumwe mu buryo bwakifashishwa harimo;
• Gushyiraho uburyo bwo kumenyekanisha ihohoterwa hakiri kare mu nzego z’ibanze kandi abaturage bagasobanurirwa uko bazajya bamenyekanisha ihohoterwa bakorerwa
• Kumenya imiryango ifite ibimenyetso by’ihohotera ikegerwa kandi ikagirwa inama yuko bakivana mu makimbirane bafitanye.
• Gushyiraho gahunda yo gufasha abahuye n’ihohoterwa ryo mu ngo
• Gukora ubukangurambaga ku kurwanya no gukumira ihohoterwa rikorerwa mu ngo.
Byanditswe hifashishijwe Raporo y’umwaka wa 2012-2013 ya GMO
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego