Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Abagabo batinya kuvuga ko bahohoterwa mu ngo

Abagabo batinya kuvuga ko bahohoterwa mu ngo Ihohoterwa rikorerwa mu ngo akenshi rikunze kuvugwa ku bagore n’abana, nyamara hari n’abagabo usanga bakorerwa ihohoterwa mu ngo ndetse bakagira isoni zo kurega abagore babo kandi babahohotera.
Bamwe mu bo twaganiriye bemeza ko hari abagore bakorera abagabo ihohotera mu ngo ndetse umwe muri bo yadutangarije ko we ubwe yahohoterwaga n’umugore we, agahitamo kumusiga mu cyaro aho bari batuye ku Gisagara akaza kwibera muri Kigali.
Athanase ni umugabo ufite abana babiri yasize mu cyaro na nyina dore ko avuga ko yahohoterwaga n’umugore bikamuviramo kumusiga.
Athanase yagize ati: “Naje gushakisha imibereho muri Kigali kuko umugore wanjye yari yaranjujubije, ambuza uburenganzira kuri buri kintu cyose harimo imitungo n’umusaruro w’ibyo twejeje akambuza kuba nagira icyo ngurisha kandi twarafatanije kubishaka, mpitamo kubimusigira nza kwibana muri iyi Kigali”
Tubajije Munyentwali impamvu atareze umugore we , yagize ati “ nta mugabo wo kujya mu rukiko aburana n’umugore we ko amuhohotera, yagusuzugura biruseho kuko ubu mu nzego z’ibanze abagore nibo bavuga ibirego byabo bikumvikana bitwaje ko haje uburinganire”
ku rundi ruhande ariko ntitwakwemeza niba uyu mugabo yarahohoterwaga n’umugore we cyangwa niba baragize ubwumvikane buke, mu gihe uyu mugabo yaba ashaka kugurisha imitungo yabo batabyumvikanyeho,kuko tutabashije kuvugana n’umugore we ngo tumenye icyo abivugaho.
Si mu cyaro havugwa ihohoterwa ry’abagabo gusa, kuko no mu mujyi wa Kigali havugwa abagore bahohotera abagabo babo bitewe n’amakimbirane baba basanzwe bafitanye.
Pierre ni umugabo w’imyaka 35 utwara moto mu mujyi wa Kigali yadutangarije ko afite umumotari w’inshuti ye wamenyweho amazi ashyushye n’umugore we amuziza ko amukeka kuba amuca inyuma.
Pierre ati: ‘Hari umumotari twakoranaga dutaha mu Gatenga, ariko agahora ambwira ko umugore we ahora amukeka ko yaba amuca inyuma. Umunsi umwe twaje gutaha dutinze ajya iwe na njye ndataha, nkigera mu rugo arantelefona ambwira ko umugore we yari amumennyeho amazi yatuye agakizwa n’igikoti yari yambaye.”
Ubwo Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu yagezaga raporo y’ibikorwa by’umwaka 2013-214 ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, bashishikarije abagabo kudahishira ihohoterwa bakorerwa iryo ari ryo ryose kuko n’abo bafite amategeko abarengera.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego