Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Abakobwa bibana bababazwa no kuvugwaho uburaya

Abakobwa bibana bababazwa no kuvugwaho uburaya Mu mujyi wa Kigali hari abakobwa benshi usanga bibana kubera impamvu zitandukanye nyamara hari ubwo bitiranywa n’indaya cyangwa bagakekwaho indi mico mibi idafite aho ihuriye n’uko bitwara.
Bamwe mu bo twaganiriye badutangarije ko hari ubwo bahura n’ikibazo cy’abantu batabagirira ikizere bavuga ko bashobora kuba bakora umurimo w’uburaya.
Joyce Kamikazi ni umukobwa w’imfubyi wibana mu mujyi wa Kigali yadutangarije ko yigeze gukodesha mu gipangu ariko akabona abantu baho bakeka ko yaba ari indaya ndetse bakajya babuza n’abana babo kumwegera ngo utazabanduza imico mibi.
Kamikazi yagize ati “ Nakodeshaga ahantu ariko kuko nakoraga akazi gatuma ntaha ntinze, hashize iminsi aho nakodeshaga batangira kujya babwira abaturanyi ko ndi indaya, kandi mu by’ukuri bambeshyera ku buryo amezi nari narishyuye yagiye gushira ngo mpimuke numva narabuze umutekano ”
Liliose Ishimwe nawe ni umukobwa wibana mu nzu ku bw’impamvu z’akazi ariko ngo abona abagabo n’abasore baba bashaka kwitwaza ko yibana ngo bamwiyegereze, ariko ngo kuri we ibi abifata nk’agasuzuguro ndeste no gutesha agaciro abakobwa.
Liliose yagize ati “ iwacu ni I Kibungo ariko ndibana mu nzu kuko nkorera Kigali, gusa ntangazwa no kubona abagabo n’abasore babyururiraho bakeka ko ahari kuba nibana hari aho bihuriye no kuba indaya”
Nyamara ku rundi ruhande ngo hari abibana nta yindi mpamvu bafite ahubwo ugasanga ari ukunanirana kugirango babone uko bikorera ibyo bashatse.
Rugema Pacific ni umusore w’imwaka 27 avuga ko ngo yigeze gukundana n’umukobwa ariko akaza gusanga yararetse kuba iwabo akajya kwibana kugira ngo abone uko yigenga dore ko ngo yaje gusanga asohokana n’abagabo bafite ingo agahita amureka. Rugema yagize ati “ ubu rwose iyo nsabye umukobwa urukundo nkasanga yibana kandi nta mpamvu ifatika ibimutera mpita mureka”
Nubwo bamwe bashinja abakobwa bibana uburaya, usanga abakobwa bibana muri uyu mujyi wa Kigali bafite impamvu zitandukanye aho bamwe babiterwa n’amashuri, akazi, ubupfubyi n’ibindi .

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego