Bang Media

FILM NYARWANDA

Abavoma mu kiyaga cya Kibare bahangayikishijwe n’imvura

Abavoma mu kiyaga cya Kibare bahangayikishijwe n’imvura

Ikiyaga cya Kibare abaturage bavuga ko cyanduzwa n’amazi acyirohamo kubera imvura (Ifoto/Umuhoza G.)

Abaturage bo mu Murenge wa Ndego baturiye Ikiyaga cya Kibare mu Karere ka Kayonza, bahangayikishijwe n’imvura ihindura ikiziba amazi yacyo kandi ari yo bavoma.

Aba baturage bavuga ko ibi bishobora kuba bituruka ku isuri imanuka ku misozi ikajya mu mugezi w’Akagera nako kamara kuzura amazi yako akajya muri iki kiyaga.

Karekezi, umwe mu bavoma muri iki kiyaga atangaza ko ayo mazi bayavomaga ari urubogobogo nyamara kuri ubu bikaba bigaragara ko ajya kugira ibara ry’ikigina.

Yagize ati "muri ibi bihe by’imvura bishobora kuba Akagera ariko kaba karaje kagatuma iki kiyaga gihindana naho ubundi gihora ari amazi dede ntitwavuga ko ari meza bitewe n’uko aba adasukuye ariko ubundi aba ari amazi meza ku buryo wavuga uti umuntu yayanywa uretse ko aba adatetse cyangwa ngo ategurwe ariko ubundi aba ari amazi asa neza”.

Ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza buvuga ko amazi meza ahagije akiri ikibazo muri aka karere aho bamwe mu baturage batuye umurenge wa Ndego bavoma amazi ku mavomo bapompa.

Mugabo John yabwiye iki kinyamakuru ko ayo mazi yo gupompa na yo  ataboneka kuri bose hakaba hari abahitamo kuvoma ayo mazi y’ibiyaga harimo na Kibare kuko ari yo babona byoroshye.

Uyu muyobozi w’Akarere yagize ati, "dufite ikibazo cy’amazi abaturage bavoma mu biyaga kuko ariyo biborohera kubona ariko ku mafaranga pariki yinjiza hari ayo twahawe akazifashishwa mu gushyiraho za kano abaturage bazajya bavomaho.”

Mugabo asobanura ko hari umushinga witwa Lake Victoria Water and Sanitation urimo gukorwa uzatangirana n’umwaka wa 2015 utanga metero kibe 1200 z’amazi, ariko uko iminsi ishira ngo zikazajya zigenda ziyongera ngo akaba ari wo ushobora kuzakemura ikibazo cy’amazi muri aka karere.

Uretse aba baturage bavoma iki kiyaga n’abatuye umujyi wa Kayonza bafite za kano mu ngo ntibahwema gutaka ibura ry’amazi kuko ngo hari n’ubwo hashira iminsi myinshi nta mazi aje mu bitembo byabo kuko ku munsi bahabwa metero kibe 450 mu gihe ubundi ngo hakenewe 900.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories0 comments:

Post a Comment