Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Amafi atetse mu buryo bwa "fish fingers"

Ibikoresho
Ifi itarimo amahwa (filet) inusu
amagi 2
Tungurusumu uduce 4
Fish masala
Utuvungu tw’umugati (Chaperule) ibiyiko binini 4
maggi 1

Uko bikorwa

- Fata ifi itarimo amahwa (filet)
- Yikatemo tureture
- Kubitiramo amagi
- Shyiramo za tungurusumu wasekuye
- Shyiramo fish masala
- Bivange bimare iminota 3 utarateka
- Shyira chapelure ku rubahu
- Shyiraho ifi uyizengurutseho ntiboneke
- Shyira mu mavuta menshi nk’ayifiriti
- Kuri iyi fi utuvungu tw’umugati (chaperule) ni twiza kurusha ifarini.
Yitegurane n’igice n’isosi y’ifi, n’ifiriti y’ibirayi. ushyireho kandi na Saladekugirango bube indyo y’uzuye. ushobora kandi no gushyiraho ku ruhande igice cy’indimu ku bantu bakunda gushyira umutobe w’ indimu ku ifi.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego