Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Amaherena y’amabadikano

Amaherena y’amabadikano Hari abantu badatoboye amatwi kandi rimwe na rimwe bikaba ngombwa ko bambara amaherena bakaba bakifashisha amaherena y’amabadikano kuko aba adasaba ko umuntu aba atoboye ngo abone uko yambara amaherena.
Ku babyeyi bakunda amahererena ariko bakaba batinya gutobora amatwi abana babo ngo batazakura bagasanga batabikunda kandi baramaze kubatobora, ushobora kujya ubambika uduhererena twiza tw’utumadikano nabwo akaba asa nkuko ubyifuza kandi nacyo uhinduye ku mubiri we. Gusa ukirinda afata cyane ashobora kumubabaza.
Hari n’abantu bakuru nabo badatoboye amatwi atari uko babyanga ahubwo babiterwa n’ubwoba cyangwa se amadini basengeramo atabibemerera nyamara bo bikundira amaherena, abo bose bashobora kwifashisha amaherena y’amabadikano kuko nayo aba agaragara neza nk’amaherena asanzwe kandi akanagira ubwoko butandukanye ku buryo wajya uhinduranya bitewe nuko wifuza kwambara.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego