Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Amakosa 5 wakora ukiyangiriza umusatsi

Amakosa 5 wakora ukiyangiriza umusatsi Abakobwa n’abadamu batari bake usanga bifuza gutunga umusatsi mwiza ariko ugasanga umusatsi warabananiye. Nyamara nkuko Uwambajimana Beatrice utunganya imisatsi yabidutangarije hari ubwo usanga imisatsi yarabaye nabi bitewe n’amakosa akorwa na nyirayo.
Amwe muri ayo makosa atuma wiyangirza umusatsi:
Gukoresha produits wiboneye: imisatsi y’abantu ijyamo produits zitandukanye bitewe n’ubwoko bw’imisatsi ariko hari bamwe bigana izo abandi bakoresha kuko babonye bazikoresha imisatsi yabo ikaba myiza, batitaye k’ubwoko bw’umusatsi wabo
Kumarana ibisuko igihe kirekire kandi usigamo amavuta: ubundi biba byiza iyo ibisuko bitarengeje amezi abiri ku mutwe, kuko iyo ubimaranye igihe kirekire kandi ariko usigamo amavuta ya mavuta ageraho akabyara umwanda.
Kudefriza cyane: iyo wifuza kugira imisatsi myiza kandi miremire ugomba kwirinda guhora udefriza buri gihe uko ukuyeho ibisuko. Bibaye byiza ku bantu bafite amarende badefiriza kabiri mu mwaka naho ku bafite imisatsi y’injwiri bakadefiriza byibura 3 mu mwaka.
Guhinduranya amasalons: guhinduranya amasalons no guhinduranya abacoiffeurs cyane bituma ubura uwo wumva nuwo ureka kuko buri wese aba aguha inama ye kandi bamwe baba batarabyigiye baba bari gushakisha.
Kumarana umusatsi igihe kirerekire utawukata: uko umusatsi uwusuka unawudefriza niko uba ugenda utakaza intungamubiri. Akenshi uzasanga abantu bamarana umusatsi imyaka myinshi batawukata, ugeraho ugasa nabi cyangwa ukananuka kandi mbere wari mwiza. Biba byiza rero iyo umusatsi udefirije uwumaranye imyaka ibiri gusa ukajya ukataho udusatsi two hejuru dushaje.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego