Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Amakosa 7 yo kwirinda ku munsi kugirango ugire ubuzima bwiza

Ibikorwa bya buri munsi bisubirwamo kenshi bishobora kugira ingaruka mbi, ariko kubyirinda bikaba byoroshye, nk’uko bitangazwa na gentside.com.

1.Gutwara cyangwa kugenda mu modoka ibirahuri bikinguye : ibi bikunze gukorwa kugirango haboneke akayaga keza gakonje gaturutse hanze, ariko ni igikorwa kibi. Nk’uko inyigo yakozwe na kaminuza ya Calfornie, kumara byibura 6% by’umwanya wawe mu modoka ibirahuri bikinguye, bituma witegeza 45% by’imyuka yanduza mu munsi umwe. Kugirango wirinde ibyago ku bihaha byawe, funga ibirahuri by’imodoka ugendamo. Mu giturage, kuko haba hari ibyanduza bike, ushobora kubifungura.

2.Gutwara isakoshi iremereye : hari igihe uba utwaye igikapu kirimo ibyangombwa byose ukeneye nk’imfunguzo z’inzu, impapuro, amafaranga, umupira w’imbeho, igitenge, ndetse n’ibidakenewe nka sharijeri ya telefoni kandi yuzuye umuriro, agakarito kose ka makiyaje, ndetse n’ibindi. Uyu mutwaro, ngo ushobora gutera ibibazo by’ijosi, kugorama ingingo zimwe na zimwe z’umubiri nk’uruti rw’umugongo, intugu,…Ni byiza ko umuntu atwara isakoshi ntoya agashyiramo ibintu bike kandi byangombwa.

3. Gukora imyitozo ngororamubiri ikabije : ibi byatangaza benshi, kuba siporo na yo iri kuri uru rutonde, mu bisanzwe ari nziza ku buzima !  Gukabya buri gihe bihindura ikintu cyiza kuba kibi. Gukora imyitozo ngororamubiri bishobora gutera impinduka mu misemburo y’umubiri, hakaba ingaruka nko kwiyongera bikabije ibiro, bikaba byaca intege ubudahangarwa bw’umubiri, cyangwa hakabaho ikibazo cy’umugongo. Ni byiza rero gukora siporo ariko ku rugero rutoya.

4. Kwisondeka mu bitotsi : buri gihe uteganya kuryama kare, ariko ntujya ubigeraho. Nk’uko abaganga babitangaza, kutagira gahunda ihamye yo gusinzira, bishobora gutera impanuka y’imitsi yo mu mutwe, ndetse n’indwara y’umutima. Biba byiza hashyizweho isaha yo kuryama ihoraho, kandi ikubahirizwa.

5. Kudacungana n’ibiro byawe : kugira ibiro, ni kimwe mu bibazo by’umubiri abantu benshi batitaho. Ni byiza kugenzura ibiro buri gihe, hanyuma hagafatwa ingamba kuri icyo kibazo, hamwe n’ibijyana na cyo, nk’imirire, bitewe n’uko wasanze ibiro byawe bihagaze.

6. Gutwarwa na stress : Uhangayikishijwe n’inama yo ku kazi, abana ku ishuri, wasize utagaburiye amatungo, muri make, urushye mu bitekerezo. Ibi rero bishobora kugutera umutwe, umuvuduko w’amaraso, uburibwe mu gifu ndetse no kubura ibitosi. Si byiza ko utubazo dutoya twaguhangayikisha, iga kugenzura ibibazo byawe, aho  kugirango bikugenzure.

Kubura umwanya, kubura appetit, gutinya kongera ibiro, ibi byose bishobora kuba impamvu yo kudafata ifunguro rya mu gitondo. Mu gihe rero utarifashe, uzumva nta mbaraga ufite, uzirirwa utameze neza. Ni byiza rero kwirengagiza ziriya mpamvu zose, maze ugafata iri funguro.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego