Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Amakosa abanyarwandakazi bakora bakibuza amahirwe

Amakosa abanyarwandakazi bakora bakibuza amahirwe Bimaze kumenyerwa mu Rwanda ko ubu nta mugore cyangwa umukobwa ugiteshwa agaciro kuko yavutse ari umukobwa. Ariko akenshi usanga natwe tugira uruhare mu kwisuzuguza,bigatuma uburenganzira bwacu buvogerwa.
Bimwe mu bikorwa abagore bakora bituma uburenganzira bwabo buvogerwa harimo:
kutigirira icyizere ku byo ashoboye gukora: akenshi abagore n’abakobwa bumva ko babona akazi hari ubibagiriyemo kandi nabo bafite ubumenyi bwo gutsinda ibizamini by’akazi,mu ishuli usanga umukobwa aba uwa mbere, ariko bajya kumutora ngo abe cheftaine akanga ngo ntiyabishobora, bikamukurikirana kugeza ubwo azatsindira kuyobora urwego runaka bikamunanira kandi afite ubumenyi.
kumva ko hari ikibanza gukorwa ngo nawe agaragare: usanga nanone abagore bakunze gutegereza igikorwa n’abagabo kugira ngo nabo babonereho, urugero: ishyirahamwe rihuriwemo na bose, usanga abagore bavuga ko ari umugabo ugomba kuba president, akabahagararira, kandi hari igihe harimo umugore cyangwa umukobwa ubisobanukiwe kurenza umugabo.
kwambara agaragaza ingingo nziza afite: kubera kutigirira icyizere usanga abakobwa bamwe bumva ko umusore atabakunda atabonye ikimukurura ku mubiri wabo, akenshi niba afite amaguru meza ugasanga yambara utujipo tugufi cyane kuburyo umuntu wese amwibazaho, cyangwa igituza kigaragara cyane, ntamenye ko ibyo bimutesha agaciro aho kukamuhesha.
kuvuga amagambo menshi yivuga neza: kuvuga buri wese akamenya uvuze, si byiza rero ntawagukundira ko uhora witaka, cyangwa uvuga amagambo menshi. Ibi ariko ntibivuze ko utagomba kuvuga ukerekana icyo utekereza aho biri ngombwa , nko mu ma nama, mu rugo n’ahandi. Kuko hari nanone abatinya kugaragaza ibitekerezo byabo kandi byari kugira icyo bimara.
Umugore ni umuntu ushoboye kandi ushobora gukora agatera imbere ,agafasha igihugu n’umuryango we,

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego