Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Amandazi ya merci madame

Amandazi ya merci madame Uko bategura merci madame
Ibikoresho
1.sereri:umufungo 1 muto
2.powavuro : 1
3.karoti : 5
4.amagi:2
5.Umusemburo : ikiyiko kimwe kinini
6.umunyu:uragereranya
7.ibirayi : 1 kg
8.tungurusumu : 4 udupiyese
9.amavuta
10.inshyushyu : 1/2 litiro
11. amazi
uko bikorwa
1. gutegura ibyo birungo byose warangiza ukabikata maze ibirayi na
tungurusumu ukabirapa.
2. gushyira ibyo wakase ndetse wa narapye mu gikoresho wateguye
kubivangiramo.
3. kuvanga ibyateguwe n’umusemburo watobwe mu mazi y’akazuyazi,
warangiza ukameneramo ya magi maze ukabivangavanga n’intoki zisukuye.
4. ushobora kubivanga ukoresheje inshushyu cyangwase utuzi duke ariko
ugashyiramo ifarini ituma biba urusukume rwayorwa ku kiyiko cya kinini (louche).
5. Mu kubikaranga mu mavuta ukoresha louche nini, ukajya uyidahisha
ushyira mu mavuta yamaze kwatura ariko ari ku muriro uringaniye
udashiririza ibyo utetse.
6. Tegurana n’icyayi cyangwa umutobe.
Ku bijyanye n’ibirungo biyikora , umutetsi ashobora no gushaka ibyo we
yumva byaryoha akayikora mu mvange ashatse.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego