Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

ARIKO UBUNDI KWIKINISHA NI INDWARA CG NI INGESO?ESE BISHOBORA GUKIRA

Reka dutangire turebera hamwe kwikinisha icyo aricyo nuko abandi babibona: Cyane cyane mu bihugu byateye imbere( Amerika n’Uburayi) babona ko kwikinisha ari ibintu bisanzwe, bishobora kugira inyungu iyo bikozwe mu rugero, bishobora gutuma ubikora yirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, bikaba byavura depression n’ibindi.

Mu bihugu by’ Afurika n’ Asia, bishingiye ku muco wabyo, babona ko ari ibintu bibi, bitakagombye kubaho mu mibereho y’abantu.

Abihayimana nabo ntibemera kwikinisha, bavuga ko bitajyanye n’ijambo ry’Imana.

Kwikinisha bishobora kugira ingaruka mbi ku mibanire y’umugabo n’umugore kimwe no ku mibereho y’umuntu mu muryango.
Abaganga binzobere mu ndwara zo mu mutwe (psychology and psychiatry) babona ko kwikinisha bishobora gutangira bikorwa mu rwego rwo kwishimisha bikageraho bikokama umuntu, bigahinduka ingeso.
Kuri uru rwego umuntu aba yumva atabaho atabikora (nibyo bita “dependence” mu gifaransa, cyangwa “addiction” mu cyongere.)

Hari igihe ubikora aba azi ko ari bibi akumva ashaka kubireka ariko bikamunanira (psychologue babyita “obsessive compulsive disorders”).
Aha twakwibaza niba kwikinisha ari indwara cyangwa ingeso. Dushingiye kuko impuguke zibibona, twavuga ko kwikinisha bitangira ari ibintu bisanzwe, wabikomeza bikazahinduka ingeso, kugeza ubwo bishobora kuzahinduka uburwayi bwo mu mutwe, aho umuntu aba yumva ashaka kubikora ahantu hose (ku kazi, mu ishuri, aryamye,n’ ahandi…)
WAKORA IKI NGO UBIREKE:

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego