Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Bodaboda, inkweto zifatiye runini rubanda rugufi

Bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru bemeza ko bodaboda ari zimwe mu nkweto zikunzwe cyane na rubanda rugufi bitewe n’uko zirufatiye runini.

Bamwe mu baturage b’i Musanze biyita rubanda rugufi bagiranye ikiganiro n’umunyamakuru wa IGIHE bemeza ko impamvu ya mbere ituma bakunda izi nkweto zikozwe muri parasitike (plastic) ari uko zikomera ndetse zikaba zibafasha cyane nko mu gihe cy’ibyondo, ku mabuye n’ahandi hagoranye “hataca inkweto z’abasirimu.”
Ngendahimana Etienne w’imyaka 32, umukarani ukorera mu Mujyi wa Musanze yagize ati “Ndazikunda cyane kuko iyo turi mu gihe cy’urwondo zidapfa gucikagurika nk’utundi dukweto nka twa kambabiri.”
Bodaboda, inkweto zifatiye runini rubanda rugufi
Yakomeje avuga ko izi nkweto za Bodaboda azambara amezi ane mu gihe nta zindi nkweto ashobora gukorana amezi agera kuri ayo zitaracika.
Munyaneza Philbert uvuga ko atunzwe n’ubuhinzi yongeyeho ati “Bodaboda ziradufasha cyane nkatwe rubanda rugufi kuko urayambara ntipfe gucika kuko iba ikomeye kandi igura make, ni inkweto ushobora kogeramo ukandi ukanayijyana mu kazi kawe”.
Bodaboda, inkweto zifatiye runini rubanda rugufi
Nubwo uyu munyamakuru yaganiriye n’abantu bakuru gusa, abana na bo bagaragaje ko izi nkweto zibafatiye runini birimo kuba zibarinda ibyondo kandi bakaba bazambara aho bagiye hose nko ku ishuri, hakaba hari n’abazikinisha umupira.
Bikunda kuvugwa ko izi nkwekto zikundwa cyane mu biturage byo mu Ntara y’Amajyaruguru n’Uburengerazuba kuko zidahenda ndetse zikaramba, kandi ubuyobozi bubashishikariza umuco wo guhora bambaye inkweto batahoranye.
Bodaboda, inkweto zifatiye runini rubanda rugufi
igihe.com
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego