Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Boulettes zirimo sauce tomate

Boulettes zirimo sauce tomate

Ibikoresho:
- Inyama ziseye 1kg
- Igitunguru 1 kirapyemo duto
- Tungurusumu iseye
- Umunyu
- Amagi 2
- Amavuta ½ cya litiro
- Sauce tomate 1
Uko zitegurwa:
- Fata za nyama ziseye iminjiremo akanyu gake
- Ongeramo tungurusumu n’igitunguru usukemo umweru wa ya magi uvange
- Bumba utubumbe duto ukoresheje intoki zisukuye neza
- Camutsa amavuta ku ipanu, namara gushya ushyiremo za boulettes wirinde —gushyiramo nyinshi ngo zigerekerane
- Genda uzihindura buhoro buhoro nubona zishaka gushirira ugabaye umuriro.
- Komeza uzihindukize kugeza zihinduye ibara ku mpande zose. Hanyuma uzarure.
Umutsa isafuriya ushyiremo sauce tomate uminjiremo akanyu gake
- Sukamo ½ cy’ agakombe k’amazi ashyushye
- Sukamo za boulettes zifate ibara rya sauce tomote bimare iminota itatu bitogota

Byakuwe kuri lesfoodies.com
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego