Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Cake y’imineke

Cake y’imineke

Ibikoresho :
Ifarini (ibiyiko 10)
Umusemburo ( agapaki kamwe)
Isukari (ibiyiko 8)
Amagi (2)
Amata (ibiyiko 6)
Imineke (2)
Amavuta (ibiyiko 4)
Guteka :
Mu gisorori shyiramo ifarini, isukari n’umusemburo ubivange.
Koramo umwobo usukemo amata amagi n’amavuta
Vanga kugeza igihe biba pate inoze
Kata imineke uduce duto
Muri plat ijya mu ifuru (oven) yisigeho amavuta hanyuma ushyiremo ya mineke umaze gukata
Suka ya pate yanoze hejuru.
Banza ureke ifuru ishyuhe kuri degree 180
Ubishyiremo iminota 25.
UshoborA gusimbuza imineke pomme cyangwa ukongeramo chocolat
aho byavuye : Kuisto.fr
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego