Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Carpaccio y’iroti

Carpaccio y’iroti Carpaccio ni ubwoko bw’ibiryo bukomoka mu Butaliyani bikaba bikorwa muri fillet y’inyama cyangwa y’ifi bikaba ari bimwe mu biribwa bitera appetit.
Ibikoresho ku bantu 4:
- Inyama y’iroti y’inka garama 500
- Poivre noire 1 iseye
- Basil
- Teyi 1
- Umunyu
- Diyayi y’umweru ml 50
- Vinaigre ya balsamic ml 35
- Olive oil ml 80
Uko bikorwa:
- Siga ku nyama divayi
- Kata ibirungo ubishyire hamwe ubipfundikize umufuniko wa plastic
- Shyira za nyama mu ruvange rw’ibirungo ubishyire muri frigo bikonje cyane
- Bikuremo wongeremo olive oil utegure umutako (dressing) ukoresheje vinaigre ya -balsamic
- Uko bakora dressing
Ibikoresho:
- Ibibabi bya laitue 50 bikiri ibitoto
- Fromage g 150
- Utugati tureture tumeze nk’uduti ( grissini sticks) 8
Uko bikorwa:
- Vanga laitue na vinaigre
- Gabanya gabanya laitu ku masahani 4
- Kata za nyama z’iroti mo uduce duto cyane utugabanye ku masahani
- Taka buri sahani yose na fromage
- Bigaburane na twa tugati buri sahani ushyireho 2

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego