Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Crepe

Crepe Ibikoresho

  • Ifarini ibiyiko 6 binini
  • utuvungu tw’udushishwa tw’indimu agace k’akayiko
  • isukari ibiyiko 3 binini
  • igi 1
  • ikirahure cy’amata
  • sucre vanille aga sashe 1
  • amavuta
Uko bitegurwa
  • Fata ifarini uyishyire mu gisorori
  • shyiramo isukari, utuvungu tw’indimu, na sucre vanille , uvange neza
  • koramo umwobo hagati ushyiremo igi wamennye , uvange n’ibifata ugende wongeramo amata kugeza ugize pate yoroshye isukika kandi yanoze. Vangisha akuma kabiginewe ariko niba ntako ufite ukoreshe ikanya .
  • Fata ipanu uyishyushye , ushyireho akayiko kamwe k’amavuta gato, uyakwize ku ipanu hose
  • sukaho ibiyiko bitatu bya pate ku buryo ikwira hose ntihagire isaguka cyangwa ngo ibe nke kandi ku buryo itagira umubyimba munini
  • nimara gufata neza, nyuza ikanya mu mpande kugirango idafata, nimara gufata irange ku ruhande rumwe uhindure n’urundi
  • naho nihafata irange, iraba ihiye uyikureho, n’izindi uziteke gutyo gtyo.
  • Ni byiza gukoresha amata gusa, iyo wongeyemo amazi zifata ku ipanu
zitegurane n’ubuki ku ruhande bwo gusigaho
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego