Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ese makiyage(make-up) ishajisha uruhu ?

Ese makiyage(make-up) ishajisha uruhu ? Kuva cyera Abadamu bakoreshaga makiyage(Make-up) mu buryo bwo gushimangira ubwiza bwabo. Habaho ubwoko bwinshi butandukanye ku isoko bw’ibikoresho bakoresha. Benshi muri twe bagira impugenge ko ibyo dukoresha byaba byangiza uruhu cyangwa bikawushajija vuba.
Nta gihamya ko make up ituma umubiri usaza ariko kandi igituma uruhu rusaza cyangwa rwangirika ni mu gihe ibyo ukoresha bifite uburozi bwakwangiza intugamubiri zitwa collagen na elastin. Izi ntungamubiri zifasha uruhu rwo mu maso kuguma rwegeranye, rutoshye ndetse runakomeye.Collagen na elastin zafasha kandi umubiri kuguma ukomeye mu miterere yarwo. Ibi bikaba birwanya iminkanyari ndetse no kugwa k’umubiri kubera gusaza.
Igishobora gutera rero ibikoreshwa muri maquillage (make-up) gutera uruhu gusaza vuba biba byibanze ku biba bikoze izo makiyage(make-up). Byagaragaye ko bimwe mu biba bikoze makiyage(make-up) zimwe na zimwe biba bishobora kubangamira izo ntungamubiri za collagen na elastin bigatera uruhu gusaza vuba.
Hari kandi ubwoko bwa makiyage (make up) bupfuka imyanya y’ubuhumecyero y’umubiri bigatera uruhu gufungana ni bwo ubona uruhu ruzanye ibiheri cyangwa ibindi bibazo by’uruhu. Ariko na none habaho ku masoko ubwoko bwa makiyage(make-up) budafunga ubuhumecyero bw’uruhu.
Icyakorwa
Ni ngombwa gusoma agapapuro kaba gasobanura icyo ugihe kugura(product label). Ugasoma neza ugasobanukirwa n’ibikoze iyo produit byose maze ugahitamo ibikoreshejwe ibintu karemano gusa kuko usanga izo produit zitakwangiza uruhu.
Ugomba kandi kureba ko bifite n’ ubushobozi bwo kurinda kuba uruhu rwakwangizwa n’ imirasire y’izuba.
Urashishikarizwa Kurya neza no kunywa amazi nabyo bifasha uruhu kugumana itoto ryawo.
Icy’ingenzi kandi ugomba kwibuka ni ugukaraba mu maso ukoresheje produit z’ubwoko bwiza (high-quality product) buri munsi, kugira ngo ukomeze kurwanya ko umubiri wawe wafungana bityo ukirinda kurwara ibiheri ndetse n’izindi ndwara z’uruhu.
Igihe cyose waba ugiye kugura produit ujye ugura izijyanye n’uruhu rwawe.
Ubu nta mpamvu ihari ihamya ko makiyage(make-up) yaba iri mu mpamvu zambere zitera uruhu gusaza vuba ariko ni ngombwa ko produit zose waba ugiye kugura zaba zikozwe n’ibintu karemano kandi mu buryo bujyanye n’umubiri wawe. Bizagufasha kugumana umubiri utoshye igihe kinini.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego