Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ese umugore utwite yakwambara ate?

Uratwite, wibaza imyenda wahitamo itakubangamira, ndetse ntinabangamire umwana utwite. Mu ntangiriro, n’ubwo umubiri wawe ugenda uhinduka buhoro buhoro, nta tandukaniro uzabona cyane. Nyuma y’amezi, byibura atatu, ni bwo inda izatangira kwiyongera, amabere akaba manini, hanyuma n’ibiro bikiyongera. Amapantaro yawe, amashati, amasutiye ukabishyira ku ruhande.

Icy’ingenzi ni ukwakira igihe ugezemo, ukibagirwa imwe mu myenda yawe igufashe cyane wajyaga wambara utaratwita mu gihe cy’amezi 9, kandi ntiwibagirwe ko ushobora gutwita kandi ukaguma uri mwiza

Kugirango utazahinduka ubuzima bukakubera bubi, icya mbere ugomba gukora, haranira kugumana umucyo wawe. Kuri iki gihe hari ubwoko bushya kandi bugezweho bw’imyenda yagenewe abagore batwite, ibafasha kurushaho kugaragara neza.

Nk’uko grossesse-accouchement-bebe.com ibitangaza, Muri rusange, ntibikunze kubaho ko inda yiyongera mbere y’amezi 3, si ngombwa rero ko mu gihe ugitwita wahita ujya mu maduka acuruza imyenda yahariwe abagore batwite.

Ikindi kandi, iyo inda yawe ikiri ntoya, ntiwamenya ubwoko bw’imyenda uri bigure, ahubwo wabitangira mu gihe yatangiye kuba nini.

Igihe cyose wumva umwenda wambaye utakubangamiye, wugumemo, ariko mu gihe utangiye kujya ukubangamira, wureke ugure undi nka wo ugukwiriye, kugira ngo urusheho kwiyumva neza

Ikindi kandi niba nta ngengo y’imari ufite wateganyirije imyambaro yawe utwite, wikwigora kuko birashoboka cyane kwambara ibitaragenewe abagore batwite. Aha twavuga nk’imyenda ya jogging, ibisarubeti ndetse n’amashati y’umugabo wawe.

Ku bijyanye n’inkweto, si byiza ko umugore utwite yambara inkweto ndende. Ambara inkweto ziciye bugufi kandi zoroshye kuzambura, kugira ngo urusheho kumva umerewe neza.

Ku bagore bibwira ko imyambaro ifashe igira icyo yangiriza ku mwana answers.yahoo.com itangaza ko atari byo, kuko aba ari mu gafuka k’amazi ari yo ngobyi, na yo ikaba iteretse mu mura, ufite ubugali bwa cm 4 ku buryo ibituruka inyuma bidashobora kurenga ngo bimugereho, dore ko n’ingobyi ubwayo itajya ihombana.

Mu myambarire yawe rero, haranira ibiguha amahoro ndetse binagushimisha wowe ubwawe,kuko umwana afite uburyo arinzwemo.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego