Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Farida ukora ibitebo biteka bikanashyushya

Farida ukora ibitebo biteka bikanashyushya Umuhoza Farida ni presidente wa cooperative yitwa MUTIMA W’URUGO ABAHIZI nkuko yabidutangarije iyo cooperative ikora ibitebo bishyushya ibiryo. Bakorera mu murenge wa nyarugenge mu kagari ka rwampara. akaba ariwe wabyigishije abandi muri iyo cooperative.
Nkuko Farida yabitubwiye ibyo ibitebo biteka bikanashyushya ibiryo igihe kingana n’amasaha agera ku munani bikaba bizwi ku izina rya Peace maker.
Gukora ibyo bitebo rero Farida yabyigishijwe n’umudamu w’umunyamahanga umwe mu mwaka wa 2007nyuma yaho rero yasanze atari byiza ko yabyihererena ahita atangira kubyigisha abandi bagore bagenzi be kugirango nawe atange umusanzu we kuko ngo kubwe yifuzagako icyo gihangano cyakwira mu karere atuyemo. Ibyo bitebo rero yabonaga byazajya bibafasha kwizigamira kandi ko ubwo buryo buzanatuma bakoresha ibicanwa bike.

JPEG - 128.8 ko
Nkuko Farida abivuga rero, amaze imyaka igera kuri 4 abikora bikaba bimaze kumugeza kuri byinsh, ndetse kuri bu benshi mu badamu bari muri cooperative MUTIMA W’URUGO ABAHIZI bamaze kwikenura abenshi muribo bagiye baza muri cooperative badafite amashanyarazi cyangwa amazi mungo zabo ariko kuri ubu bakaba baragiye babizana bakaba babasha no kwishyura amashuri y’abana babo.
Farida yasoje ashishikariza abagore kwitabira umurimo bakegera bagenzi babo bakabasha gukanguka ntibaheranwe n’ibibazo byo murugo anabakangurira kugana cooperative yabo MUTIMA W’URUGO ABAHIZI. Iyi cooperative ikaba iri kwerekana ibyo bitebo byabo muri expo, ibifashijwemo n’Inama nkuru y’abagore.
ukeneye ibyo bitebo wahamagara Farida kuri 0785510244
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego