Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

GAKENKE: Abaturage Bagiye mu Midugudu basunikwa none bararata byinshi bungutse

GAKENKE: Bagiye mu Midugudu basunikwa none bararata byinshi bungutse

Kimwe mu byo Abanyagakenke bakesha gutura mu Midugudu ni umuriro w'amashanyarazi uri hirya no hino mu cyaro (Ifoto/Umurengezi R.)

Abaturage bo mu Karere ka Gakenke batujwe mu Midugudu, baratangaza ko bamaze kuhungukira byinshi mu gihe nyamara ngo bagiyeyo batabishaka.

Mu buhamya bamwe mu baturage batuye kuri site z’Imidugudu itandukanye iri mu Murenge wa Muyongwe bahaye iki kinyamakuru, bagaragaje ko batigeze bifuza kuva mu mibande aho bahoze batuye ngo bajye ku Midugudu. Aba baturage biyemerera ko bagiye gutura ku Midugudu basunikwa n’ubuyobozi.

Nyirampunga Anonciatta, umukecuru utuye mu Mudugudu wa Muramba uherereye mu Kagari ka Gisiza, agira ati "Ntakubeshye narinze nza gutura ku Mudugudu ntariyumvisha impamvu ngomba kuva mu kabande aho navukiye ndetse nkanahakurira. Muri make naje gutura ku Mudugudu ntabishaka, ahubwo byari  ukubahiriza gahunda ya Leta gusa.”

Basanze baribeshyaga…

Nk’uko uyu mubyeyi akomeza abivuga mu kiganiro yahaye iki kinyamakuru, atangaza ko akimara kugera  kuri site y’Umudugudu yatujwemo wa Muramba ibyo yibwiraga byose byahindutse, ahubwo atangira kubona iterambere rye ryihuta ari nako ngo yabonye byinshi atari yaraboneye mu mubande (aho yahoze atuye).

Agira ati "Mu gihe nari niteguye gupfira ku Mudugudu ntabwo ari ko byagenze, ahubwo natunguwe no kubona byinshi mu bikorwa by’amajyambere ntatekerezaga ko byagera hano muri Muyongwe, kandi mu buryo bworoshye.”

Ni bwo bwa mbere navomwe amazi meza yo kuri robine [Robinet] mu gihe nari maze imyaka n’imyaka mvoma amazi yo mu bishanga yatumaga abana banjye barwara impiswi.”

Munyemana Anastase, umugabo nawe utangaza ko yaje gutura ku Mudugudu atabishaka, ashimangira ko amaze kuhungukira byinshi bitandukanye n’ibyo yibwiraga mbere.

Agira ati "Natekerezaga ko umuryango wanjye uzibasirwa n’inzara kubera ko isambu yari yasigaye aho nahoze ntuye, gusa ntabwo ari ko byagenze, ahubwo aha nahigiye byinshi harimo gukora cyane, none kuri ubu njye n’umuryango tubayeho neza bitandukanye n’uko twahoze, cyane ko ubu noneho dusobanutse muri byose.”

Bariruhutsa "Udutadowa”…


Nk’uko abaturage batuye ku masite atandukanye y’Imidugudu iri mu Murenge wa Muyongwe  babibwiye iki kinyamakuru, ngo bakigera ku Midugudu ni bwo bwa mbere mu mateka yabo bagejweho umuriro w’amashanyarazi, abenshi bakaba bahuriza ku kuvuga ko baciye ukubiri n’amatara akoresha peteroli bita udutadowa.

Mudahunga Augustin,  umwe mu baturage batuye kuri site y’Umudugudu wa Muramba, agira ati "Ubu twaciye ukubiri n’udutadowa, amafaranga yari yaradushijeho tugura peteroli, kugeza aho bamwe baburaga amafaranga bagahitamo gucana imbingo mu nzu. Muri rusange ubu tumeze neza, twegamira igikuta inzu ikabona kubera amashanyarazi.”

Nk’uko abo baturage babitangaza bikaba binagaragarira ubasuye, umuriro w’amashanyarazi ukwirakwiye mu bice batuyemo ndetse n’aho umuntu adacyeka ko wagera, aba baturage bakaba bagaragaza ko uretse kuwucana batangiye no kuwubyaza umusaruro mu bindi bikorwa byinjiza amafaranga, nk’ubwogoshi, gusudira n’ibindi.

Barahwitura abafite imyumvire nk’iyi bahoranye
Mu nama abaturage bo mu Karere ka Gakenke batuye ku Midugudu bagenera bagenzi babo bakomeje guseta ibirenge mu kugana Imidugudu, babasaba guhindura imyumvire kugira ngo nabo iterambere rizabagereho.

Nyirampunga Anonciatta agira ati "Abataraza ku Mudugudu bahombye byinshi. Icyo nababwira ni uko baza tugafatanya kwiteza imbere, kuko nibaguma mu tubande nta terambere rizabageraho. Ndavuga ibi nk’umuntu wabaye aho bari ubu.”

Ibivugwa n’abo baturage bishimangirwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke, aho bushishikariza buri muturage gutura mu Mudugudu, Nzamwita Deogratias, Umuyobozi w’aka Karere, atangaza ko umuturage udatuye ku Mudugudu nta bikorwa by’amajyambere bizigera bimugeraho.”

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego