Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Gatsata:Amafaranga 500 yo kwakira Perezida Kagame yateje impaka

Amafaranga 500 yo kwakira Perezida Kagame yateje impaka

Bamwe mu baturage baje kureba Perezida Kagame ubwo aheruka gusura Umurenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo (Ifoto/Perezidansi)

Abaturage bo mu Murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo baravuguruzanya n’abayobozi ku mafaranga 500 batanze bitegura uruzinduko rwa Perezida Kagame.

Mbere y’urwo ruzinduko rwabaye ku wa 12 Ugushyingo 2014, ubuyobozi bw’ibanze  mu Murenge wa Gatsata  uhereye ku mudugudu  ngo bwakoresheje inama busaba buri muturage gutanga amafaranga 500 yo gukodesha imodoka zizajya zibageza aho Perezida yari guhurira n’abaturage mu Murenge wa Jabana.

Bavuga ko ubuyobozi bwanababwiye ko nyuma y’imihango hazabaho igikorwa cy’ubusabane ndetse banifotozanye na Perezida ariko  ntihagire na kimwe gikorwa.

Izuba Rirashe ryageze mu Murenge wa Gatsata,  Akagari ka  Karuruma   mu Mudugudu wa Busasamana ndetse n’Umudugudu wo Kumuyange  ahabereye zimwe mu nama zasabaga abaturage gutanga amafaranga.

Nyuma yo gutanga aya  mafaranga ngo  ntibigeze gukorerwa ibyo bari babwiye bakaba basaba ko  basubizwa amafaranga yabo.  

Habumugisha  Jean de Dieu (izina rye nyakuri ryagizwe ibanga)  wo mu Mudugudu wa Kumuyange  Akagari ka Karuruma  avuga ko "Nta modoka twabonye, nta busabane bwahabaye , nta nubwo twifotoranije na Perezida; ni yo mpamvu dusaba ko ubuyobozi bwadusubiza amafaranga yacu.”

Bankundiye Veronica yabwiye Izuba Rirashe ko nyuma yaho batangiye amafaranga bategereje imodoka barazibura  ari nayo mpamvu basubizwa amafaranga yabo.

Bankundiye yagize ati "Jyewe nanavuyeyo umubyeyi (Perezida Kagame) ntawe mbonye  cyakora numvise avuga.” 

Uwizera Rugira P. Chantal Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka  Karuruma, avuga ko bakusanyije  amafaranga agera ku bihumbi 90  mu midugudu 11, kandi ko imodoka zo gutwara abaturage zakodeshejwe ndetse zikabatwara.

Umunyamabanga  Nshingwabikorwa  w’Umurenge wa Gatsata,  Urujeni Gertrude, we avuga ko  bitangaje kuba hari abaturage bavuga ko "basabwe amafaranga”.

Urujeni yakomeje avuga ko abantu batanze amafaranga imodoka zibatwara zakodeshejwe ndetse zirabatwara  ariko nyuma imodoka ziza guhagarikwa kandi bikaba byarabaye ku bantu bose.

Urujeni yagize ati " Ibyo abaturage bavuga ni ibinyoma,  hari abantu baba bashaka guteza urujijo mu bantu. Imodoka zitwara abantu zarakodeshejwe  naho twazikodesheje harahari”.

Avuga ko imodoka zabatwaye ariko ntizabagezayo kuko zahagaritswe na Polisi kubera gukererwa nk’uko n’abandi bose byagenze.

Umurenge wa Gatsata uvugwamo ibikorwa byo gusaba abaturage amafaranga  ngo bajye kwakira Perezida Kagame, ni umwe mu mirenge uhana imbibi n’Umurenge wa Jabana Perezida Kagame yahuriyemo n’abaturage ubwo yari yasuye Akarere ka Gasabo.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego