Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Guhitamo kwakiza cyangwa kugasenya urugo rwawe

Guhitamo kwakiza cyangwa kugasenya urugo rwawe Mu mibanire y’ abashakanye, hari igihe basanga hari ibintu batishimiye kuri bagenzi babo babana. Mu gushaka umuti w’ibibazo banyura mu nzira ebyiri zitandukanye kandi zigatanga ibisubizo bitandukanye. Reka dusobanure izo nzira n’aho zigeza abazinyuze.
Inzira ya mbere
1- Guhinyura uwo mwashakanye (critiquer) mu gihe hari ikintu utishimiye kuri we
2- kwihagararaho cyangwa kutava ku izima mu gihe wakoze amakosa
3- kwishyura cyangwa guhimana mu gihe yakubabaje
4- kubaka ibikuta hagati yanyu urugero : guhugira ku bana akaba aribo ubaza iby’uwo mwashakanye (Yaje ryari ? Yakoze iki ? Yazanye na nde ?) kurangarira ku bindi bintu (television, facebook, akazi.....) ugamije kutamwitaho.
Iyo abashakanye bafashe iyi nzira ibibazo aho gukemuka birakura hakazabaho kuruka kw’ikirunga bikaba byabaviramo gutandukana.
Inzira ya kabiri
1- Kumenya neza mugenzi wawe uko ameze ukamwakira mu byiza afite no mu bikubangamira
2- Fixing yourself : kugerageza guhinduka ubwawe ugamije kutabangamira mugenzi wawe, aho gutegereza ko ariwe uzahinduka.
3- Gusobanukirwa neza ko hejuru y’umugabo/ umugore wawe hari Imana, mu rugo rwawe. Ukamenya icyo Ijambo ry’Imana rivuga ku byo mucamo mu gihe iki n’iki
4- Kwirinda ko umutima uhagarara mu gihe habaye ikibazo (se calmer)
5- Gukora utuntu dudo twatuma urugo rukomera nko kuvuga ngo ( mbabarira, sinzongera, nzagerageza, urakoze,…)
Uku guhitamo kwa kabiri niko kwafasha abashakanye kugira umubano mwiza, urugo rwabo rugakomera.
Byavuye mu nyigisho yatanzwe na Jacky Umujyanama w’imiryango. Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru, ukeneye ubufasha kandi bwihariye andikira Jacky kuri umujacky@yahoo.com

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego