Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Havumbuwe igisubizo ku badashaka kumera uruhara

Nyuma y’imyaka 40 barwana no gushaka umuti watuma umusatsi umera ahari uruhara, abashakashatsi bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bavumbuye igisubizo.

Nk’uko byashyizwe ahagaragara n’urubuga Le Point.fr aba bashakashatsi bavumbuye uburyo bwo buzajya bwifashishwa mu kugabanya umuvuduko wo kwiyongera ku  ruhara ndetse no kongera umubare w’umusatsi ku mutwe.

Inzobere mu buvuzi bw’uruhu Dr. Angela Christianio wo muri kaminuza ya Columbia avuga ko umuti wavumbuwe uzajya ubasha kurema bushya uturemangingo dutanga umusatsi cyangwa udusanzwe duhari twongererwe ubushobozi bwo kongera umubare w’umusatsi ku mutwe.

Dr. Angela aragira ati: " Muri ubu buryo bushya twavumbuye, abafite umubare w’uturemangingo dukora umusatsi tuzongerwa yaba umugore cyangwa umugabo ndetse buzunganira n’ababuze umusatsi kubera ubushye; dukora ubu bushakashatsi byaroroshye gushyira uturemangingo dukora umusatsi mu mubiri ku buryo bitanga icyizere ko no ku kiremwa muntu bizajya bikorwa neza.

Muri ubu bushakashatsi kandi hifashishijwe uturemangingo tuzamukamo umusatsi tw’abantu bagera kuri barindwi aho twakorewe inyigo muri Laboratwari hagamijwe kureba uburyo bw’imikurire y’umusatsi ku buryo bwihuse.

Inzobere mu bijyanye n’imisatsi yo muri Kaminuza ya Columbia Dr Claire Higgins,  avuga ko nyuma yo kongera umubare w’uturemangingo two ku mutwe badusuzumira ku ruhu rw’imbeba,  basanze nyuma y’igihe gito kingana n’ibyumweru bitandatu umusatsi watangiye kuzamuka ku bwinshi ariho umwanzuro wavuye ko gukumira uruhara bishoboka.

Mu isesengura ryakorewe utwo turemangingo twabashije gutanga umusatsi basanze kuba twakorana n’umubiri w’ikiremwamuntu ari ibintu bishoboka ariko ngo hakaba hagikenewe indi mirimo mike kugira ngo iyi tekiniki itangire ikoreshwe ku kiremamuntu.

Mu kongera kubyutsa ubushobozi bw’umubiri mu gukora umusatsi aba bashakashatsi bavuga ko bizajya bisaba kumenya ubwoko bw’umusatsi ukenewe kongerwa, ibara ryawo, aho uzamukira umera ndetse n’imiterere yawo.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego