Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ibanga ryo kugira umusatsi mwiza wa naturel

Ibanga ryo kugira umusatsi mwiza wa naturel Umusatsi wa Naturel usanga udakunzwe n’abantu benshi ariko ubera abanyarwandakazi. Abenshi bareka kuwutunga bitewe nuko ubarushya kuwitaho no kunoga ngo ube ubereye ijisho.Abandi bananizwa n’uko imisatsi yabo iba ikomeye ariko byose bishobora guhinduka uramutse ukirikije ibi bikurikira.
Uko wita ku misatsi wa naturel

  • Utereka umusatsi wawe ukajya uwubohamo ibituta by’intoki rimwe na rimwe
  • Wirinda kuwusokoza ujyana inyuma kuko biwuca,
  • Gukoresha amavuta ya avocado igihe umaze koga mu mutwe imisatsi yumye neza
  • Wirinda gushyiramo amavuta yose ubonye kuko bituma uta forme ndetse akenshi ugacika,
  • Wirinda kandi gushyiramo ama produits yo kuworoshya kuko bituma umusatsi ucika
Ibanga ryo kuberwa n’umusatsi wa Naturel

Uko imibiri y’abantu itandukanye niko no kuberwa n’amabara y’imisatsi bigiye bitandukanye hakurikijwe ibara ry’uruhu ni ry’umusatsi.
Ku bafite umubiri w’inzobe ni byiza ko umusatsi bawutera teinture y’umukara cyangwa kanta ku babishoboye mu gihe umusatsi utari umukara.
Kubafite umubiri wirabura nabo bashobora gushyiramo iyo teinture cyangwa ntibayishyiremo bitewe n’uko umuntu akunda kugaragara.
Reka turebe uburyo bwiza bwo kuwusokoza:
Ku bantu bose ni byiza gusokoza umusatsi uwuganisha imbere, waba ari mwinshi uw’inyuma ukawuganisha inyuma ariko utawuryamishije. Ibi nibyo bituma umuntu aberwa n’umusatsi wa naturel kandi ukagaragara neza ku mwenda wose wambaye.
Ni byiza kandi kuwusokoza wabanje gushyiramo amazi make, ndetse n’amavuta kugirango unoge.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego