Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ibibazo birenga 90% by’imitungo y’imfubyi za Jenoside byarakemutse-Inteko Ishinga Amategeko

Ibibazo birenga 90% by’imitungo y’imfubyi za Jenoside byarakemutse-Inteko Ishinga Amategeko

Ba Perezida b’Inteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi, Hon Makuza Bernard wa Sena na Hon. Mukabarisa Donatile w’Abadepite (Ifoto/Umuhoza G.)

Mu gihe Inteko Ishinga Amategeko yashyiraga ahagaragara ibikorwa yakoze mu gihembwe cya nyuma yatangaje ko mu byakozwe harimo no gukurikirana ibibazo by’imfubyi za Jenoside.

Perezida w’Umutwe wa Sena, Hon. Makuza Bernard, yatangaje ko ikibazo cy’imitungo y’imfubyi za Jenoside ari ikibazo kiriho kandi inzego zose zabonye ndetse zinemera ko kiriho.

Makuza avuga ko hari ingamba zashyizweho zo kumenya abana bariganyijwe imitungo uko bangana no kumenya imitungo bambuwe ariko ngo abarenga 90% kugeza ubu bamaze gusubizwa imitungo yabo.

Yagize ati "inzego zitandukanye zemera ko icyo kibazo kiriho kugeza ubu ngubu hari abazwi n’abagenda baboneka ndetse n’imitungo bambuwe abantu bakayerekana ariko ugasanga hari abayiyanditseho ariko ikigaragara cyo hari ibyakemutse birenga 90 % ariko nyuma y’iyi myaka yose n’ako kangahe kagomba gukemuka abana bagasubizwa imitungo yabo”.

Yagarutse ku bibazo bimwe aho bamwe mu bana imitungo yabo usanga yariyandikishijweho n’abandi bantu ndetse n’iyagiye isaranganywa n’inzego z’ubuyobozi, ariko ngo hagiyeho uburyo iyi na yo izasubizwa ba nyirayo.

"Tubonana na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu twabonye ko imitungo yafashwe n’ubuyobozi mu rwego rw’isaranganya, uturere bisigayemo bigomba gukemuka ingengabihe yatanze ikaba ari uko mu kwezi kwa mbere iki kibazo cyagombye kuba kirangiye”.

Makuza avuga ko Inteko Ishinga Amategeko kuva yatangira gukurikirana iki kibazo cy’imitungo y’imfubyi za Jenoside hari ibisubizo bifatika bigenda bigaragara.

Yongeraho kandi ko mu bibazo bike bisigaye harimo n’ibibazo byajyanywe mu nkiko, ibi na byo mu bwuzuzanye bw’inzego ngo hakaba hari icyizere ko bizakemurwa.

N’ubwo umuyobozi wa Sena avuga ko ibibazo byakemutse ku buryo bugaragara ndetse hakaba harimo n’ibyajyanywe mu nkiko, benshi mu bashinzwe kurengera inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi hari aho bagiye bagaragaza impungenge ko ibi bibazo bijyanwa mu nkiko abana bashobora kubiburiramo imitungo yabo dore ko akenshi usanga ababatwariye imitungo baba babarusha ubushobozi.

Uretse ibijyanye no gukemura ibi bibazo, Perezida wa Sena Bernard Makuza afatanyije na Perezida w’Umutwe w’Abadepite bagaragaje ibikorwa bitandukanye Inteko Ishinga Amategeko yakoze muri iki gihembwe cyasojwe tariki ya 4 Ukuboza, birimo kugenzura ibikorwa bya guverinoma, gutora imishinga y’amategeko, kumva ibisobanuro mu magambo bya bamwe mu bayobozi n’ibindi.

Ibihembwe by’imirimo y’inteko ishingamategeko ni bitatu; birimo igitangira tariki ya 5 Gashyantare kigasozwa ku ya 4 Mata, igitangira ku ya 5 Kamena kigasozwa ku ya 4 Kanama ndetse n’igitangira ku ya 5 Ukwakira kigasozwa ku ya 4 Ukuboza.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego