Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ibijumba na courgette

Ibijumba na courgette

Ibikoresho :
Ibijumba 500 g
Umwungu ( Courgette) 500 g
Ibitunguru 3
Amavuta (olive oil)
Raisins zumye 50 g wazikura mu ma supermarket
Ikiyiko kinini cy’ibirungo by’ifu bivanze (canella,coriandre,cumin, paprika,….)
Umunyu, agasenda
Uko bitekwa :
1. Shyushya four ku 180◦C
2. Jandika raisins mu cyayi cya mukaru cyangwa muri vino
3. Shyushya amavuta mu gisorori ushyiremo ibitunguru ureke bifate irange.
4. Hata ibijumba woze na courgette ubikatemo uduce tunini
5. Shyira bya bijumba na courgettes muri ya mavuta arimo igitunguru wongeremo za raisins wakamuye neza n’ibirungo.
6. Bishyire muri four upfundikire neza
7. Reka bihire mu four mugihe cy’ isaha cyangwa isaha n’igice.
8. bitegurane n’inyama ndetse na salade y’imboga.
Icyitonderwa.
Ushobora no gutekera ku muriro usanzwe utari I four, icyo gihe wakongeramo amazi cyangwa umufa ukajya ucunga ko bidashirira

Madame Marie, umutoza mu guteka : Tel 0785296033, info@madamemarie.nl
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego