Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ibikorwa byerekana ko uburinganire bwateye intambwe

Ibikorwa byerekana ko uburinganire bwateye intambwe

Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’umugore n’umugabo ni inzira , nyamara kuri ubu hari intambwe igaragara imaze guterwa mu kumvikanisha no gushyira mu bikorwa politiki y’uburinganire.
Intambwe zigaragara ko zimaze guterwa nuko muri iki gihe, usanga imyumvire n’ibitekerezo bishaje byahaga abana b’abahungu n’abakobwa agaciro gatandukanye mu muryango bigenda bihinduka. Ababyeyi baha abana b’abakobwa n’abahungu uburere bumwe,bagafatwa kimwe, bakaba bahurira ku mirimo imwen’inshingano zimwe mu rugo.
Abagabo n’abagore bashobora gukora imirimo imwecyangwa kugira inshingano zimwe mu nzego zifata ibyemezo no mu buyobozi bw’igihugu.
Abagore n’abagabo bose bashobora gukora imirimo isaba ubumenyi n’ikoranabuhanga ndetse n’iyo kurinda umutekano w’igihugu no gutabara nta vangura iryo ari ryo ryose
rishingiye ku gitsina.
Itegeko rishya rigenga imicungire y’umutungo w’abashakanye, izungura n’impano riha abakobwa n’abagore ku micungire yawo
Abagore n’abakobwa bafite uburenganzira bwo kwitabira ibikorwa bibyara inyungu harimo n’imirimo ihemberwa dusanga hambere yarahabwaga abahungu n’abagabo; bityo bakabasha kongera ubukungu mu ngo.
Muri iki gihe usanga abakobwa cyangwa abagore bashobora gufasha ababyeyi babo kurusha ndetse abahungu cyangwa abagabo cyane cyane mu bijyanye no kububakira,
kubagurira ibikoresho byo mu rugo, amatungo, no kuriha amafaranga y’ishuri y’abavandimwe babo.
Byakuwe muri raporo y’ubushakashatsi ku ndangagaciro z’umuco nyarwanda zikwiye gutezwa imbere n’imyitwarire igayitse ikwiye guhindurwa hagamijwe iterambere rirambye ry’u Rwanda n’abaturarwanda yateguwe na Unity Club
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego