Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ibintu 12 bifasha ababyeyi kurera neza

Ibintu 12 bifasha ababyeyi kurera neza Ababyeyi benshi usanga bahangayikishijwe n’ahazaza h’abana babo ndetse bakibaza uburyo bakoresha ngo babarere neza. Ni muri urwo rwego twegereye Mary inzobere mu kurera akatubwira inshingano umubyeyi agomba kuzuza ngo arera neza umwana we nkuko bigaragara muri Bibiliya Gutegeka Kwa kabiri 6 : 5-18
1. Gukundisha uwiteka umutima wawe : gukunda Uwiteka by’ukuri byomora ibikomere ababyeyi baba barahuye nabyo bishobora gutuma barera umwana wawe nabi. Iyo ibikomere bidakize usanga hari ababyeyi bashobora gushyira igitsure cyinshi ku bana cyangwa bakabatererana bitewe nuko nawe yabikorewe akiri muto.
2. Kugira ijambo ry’Imana mu mutima wawe : iyo ijambo ry’Imana ari inkingi y’umutima wawe rigusobanurira uburyo bwiza wareramo umwana wawe.
3. Kwigisha abana amategeko y’Imana : ukimara kumenya ko wasamye ishimire uwo mwana, nawe azatangira kumva ko akumzwe kandi yari akenewe. Hanyuma utangire ujye umuganiriza umubwira icyo Imana ivuga ku bantu bayo, umwaturireho umugisha, uzanabikomeze amaze kuvuka n’uko agenda akura. Ibyo umubwira ntago uba umubwira amategeko yawe ahubwo aba ari amategeko y’Imana.
4. Kuvuga inzira z’Imana mu buryo bukwiye : ni byiza kwigisha abana ko Imana iduha ibyo dukeneye ariko ukabimubwira mu buryo bunoze ku buryo utayobya umwana, akabisobanukirwa mu buzima bwa buri munsi bitari ibyo yiga mu rusengero gusa.
5. Kwandika amategeko y’imana ku mutima : tugomba kwitondera ubutumwa bugaragara bw’aba ubwanditse nko ku myenda ku bikomo twambara kuko ibyo byose bigira uruhare mu kurera.
6. Kwandika amagambo y’Imana : Singombwa kubyandika gusa, ushobora kubamenyereza kureba amafilm y’Imana, gukoresha internet basoma bibliya, ndetse n’ibindi bibafasha gukomeza amategeko y’Imana. ushobora no kugira amagambo yanditse umanika mu nzu ahantu hatandukanye
7. Kwigisha abana kwibuka Imana bihe by’bukire : mu gihe mufite umutungo n’amahirwe ni byiza kumenyereza abana gutanga bakamenya ko hari n’abandi b’abakene baba badafite ibyo bo bita ko byoroheje.
8. Kubatoza gukorera Imana : umurimo w’Imana si ukuba pasiteri cyangwa protocole mu rusengero gusa ahubwo ibikorwa byose by’urukundo no gufasha abandi nabyo ni umurimo w’Imana.
9. Kubamenyereza kwanga ibigirwamana : iyo ubona umwana wawe hari ibyamutwaye umutima yaba ibyo abona kuri televiziyo, ibikinisho, amamodoka y’ababyeyi b’incuti ze n’ibindi birangaza, ni byiza kumwegera ukamwereka ingaruka zirimo ukamufasha kudatwarwa nabyo.
10. Kubigisha kutagerageza Imana ; abana bagomba kwigishwa ko tutagomba gusezeranya Imana ngo tuzakora ibyiza ari uko idukoreye Ibyiza gusa. Bakumva ko ari ibintu bagomba guhora bakora.
11. Kubwira abana amateka yacu twanyuzemo n’ubuhamya : kubwira umwana ibyiza Imana yagukoreye n’ibyo yagusabye gukora kandi bigoye byose n’uko yabafashije kubinyuramo birema umwana.
12. Nk’umubyeyi ugomba gukora Ibyo Imana ikunda, ukabera urugero abana.
Muri rusange ibyo ugomba gukora bikubiye mu gusoma no gushyira mu bikorwa Ijambo ry’Imana no kubitoza urubyaro rwawe. Niba wumva ukeneye ibyagufasha rero ngo urere neza, tinda mu gusoma Ijambo ry’Imana muri Bibiliya.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego