Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ibintu 5 bikwereka ko umukozi wo mu rugo yarambiwe akazi

Ibintu 5 bikwereka ko umukozi wo mu rugo yarambiwe akazi Iyo umukozi yarambiwe akazi ,aba ashaka kwigendera ariko gusezera akenshi bikamunanira agatangira kwica akazi kugira ngo abone ko wamusezerera. Hari n’igihe muba ntacyo mwapfuye ahubwo yarambiwe gusa akeneye kujya ahandi. Ibi ni bimwe mu byo wabireberaho :

  • Kwica nkana ibintu yari asanzwe akora neza : urugero niba yakoraga douche buri munsi arayireka bikaba rimwe mu minsi itatu,bikagenda bikaba rimwe mu cyumweru, wabimubwira (Remarque) akakubwira ngo amafaranga ahembwa ntajyanye n’akazi akora.
  • Kutubahiriza gahunda y’akazi kandi yarasanzwe ayubahiriza : urugero niba ategura ameza saa mbili (20h) akageza saa yine (22h) atarahisha,wamubwira ngo ese uyu munsi byagenze gute, ati erega ndavunika cyane.
  • Guhora arakaye ikintu cyose umubwiye akarakara, ikintu cyose uvuze kigasubizwa n’amaganya kandi nawe bikaguca intege kubera ko uta kongeza umuntu utagikora neza.
  • Kuzerera : aba afite amagahunda menshi wamutuma kuri boutique agaherayo wamuha uruhushya rwo gusohoka akagurka igihe ashakiye.
  • Guhora kuri telefone  : Muri rusange hari abakozi bakunda telefone cyane ariko hari igihe biba byakabije, akazi ntigakorwe kubera telephone, waba uri kumuvugisha akitaba telephone n’ibindi. Hari igihe bishobora kuba biterwa n’uko ari gushakisha akandi kazi . Muri make, usanga atagishaka kugukorera akazi umusaba ahubwo ashaka ko yikoresha uko ashatse ubundi wowe ukongera amafaranga.
Iyo byagenze gutyo, ubwo aba yatangiye kubyica amafaranga ni urwitwazo aba yarambiwe yewe ashobora kuba yamaze no kwibonera ahandi, icyo ukora rero uramubohora, mushobora kubiganira ukamusezerera neza. Ni byiza ariko kuba nawe watangiye gushakisha undi uzamusimbura kugirango atazagutungura ukabura uko ubigenza.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego