Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ibintu 5 ugomba kwitwararika iyo ugiye gusura umurwayi ufite indwara idakira.

Ibintu 5 ugomba kwitwararika iyo ugiye gusura umurwayi ufite indwara idakira. Muri iyi minsi hakunze kugaragara indwara nyinshi zidakira zirimo kanseri, indwara z’impyiko n’izindi zidakira. Iyo umuntu ari ku rwego rwa nyuma rw’indwara rero arasurwa cyane n’incuti n’abavandimwe. Gusurwa muri rusange ni byiza gusa hari ababyitwaramo nabi ugasanga aho gutera imbaraga umurwayi ahubwo bwamusubije inyuma.
Ibi rero ni bimwe ugomba kwitwararika kugirango gusura kwawe kugire umumaro nkuko twabitangarijwe na Dr Ntizimira Christian wita kuri bene abo barwayi.
1. Kumenya ko umurwayi ashaka kumenya ko ubuzima bwabo hari abo bwagiriye akamaro, ko ari abantu ba ngombwa ndetse ko ntacyo bishinja ku Mana. Umaze kumenya ibi rero ugomba kumuganiriza ku bintu byiza yagukoreye, cyangwa yakoreye abandi n’icyo byamaze ( gutwerera, gusura, gufasha abandi n’ibindi …) niyo yaba atavuga ni byiza kubiganira n’abandi muri kumwe kuko hari igihe aba yumva.
2. Kumenya ko niyo yaba tabasha kuvuga asoma mu maso hawe. Ni byiza rero kumenya uko wifata neza ntiwerekane agahinda nko kwifata ku matama, kwifata mu kwaha, kurira, kwimyoza n’ibindi byerekana amarangamutima atari meza, ahubwo winjire aho ari umwereka ko wishimiye kumubona, biguteye umunezero.
3. Ku bantu basenga bakwiye kwirinda kumubwira ko indwara ari ingaruka y’icyaha yakoze, guhanura gukira batabihagazeho n’ibindi bishobora gutuma yiheba. Bagomba kuzirikana ko ari mu gihe cyitoroshye, igihe cy’intege nke gishobora gutuma yemera ibyo bamubwiye byose adashishoje. Umurwayi rero aba akeneye icyubahiro.
4. Menya ko adashobora kurya no kunywa nk’umuntu muzima, ntumuhatire kurya bikabije ibyo wamugemuriye
5. By’umwihariko iyo umurwaza ari nyina/mama w’umurwayi ugomba kumenya ko nawe aba akeneye kuganirizwa neza kuko aba abona ntacyo yakorera umwana we ngo akire , akaba ashobora kumva ko ntacyo amaze. Ni byiza rero kumusubizamo imbaraga cyane cyane abifashijwemo n’abandi babyeyi b’abagore banyuze mu bihe byo kurwaza umwana nk’ibyo aba ari kunyuramo.
Muri rusange rero umurwayi ufite indwara idakira agomba kumva akunzwe, yitaweho kandi abantu bamwumva mu burwayi bwe.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego