Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ibintu 6 byafasha umuryango gushikama igihe kirekire

Ibintu 6 byafasha umuryango gushikama igihe kirekire Umuryango mwiza ntago wikora, bisaba kuwubaka ndetse abawugize bose bagahozaho. Ibi ni bimwe mu byatuma umuryango ukomera nkuko byatanzwe na Jacky, umujyanama w’imiryango wabigize umwuga akaba ari n’umukristu. Inama atanga ziba zishingiye kuri Bibiliya. :
1. Kwitangira umuryango : kumenya ibyo wakorera abandi harimo gufatanya, abagore kuganduka ( bitari kuba imbata) , abagabo gukunda, kugira umutima wo gushyigikira mugenzi wawe. Ndetse no kudategereza ko ari mugenzi wawe ucyemura ikibazo ahubwo ugafata iya mbere mu kubikemura.
2. Kugira ibihe byiza hamwe : ni umwanya wo kuganira, guseka, gukina, kubyina, n’abo mu rugo rwawe . Ibi ariko ntibivuze gukoresha amafranga menshi, ushobora no gusohokera mu busitani (jardin) bwawe. Si igihe kandi cyo kuvuga ibyakubabaje ibyo mwagombye kubikemura mbere.
3. Kuganira neza : kumenya icyo uvuga uko ukivuga, aho ukivugira n’ijwi ukoresha ukivuga ni ingenzi cyane. Yaba ari kuvugana n’uwo mwashakanye cyangwa se kuganira n’abana.
4. Kumenya gushima haba mu bintu bito cyangwa ibinini.
5. Kwiyemeza mu buryo bw’umwuka : Gusenga bitari iby’idini, kubaha Imana, gusengera abana n’uwo mwashakanye
6. Kumenya guhangana n’ibibazo bya stress cyangwa se crise : umutima ntuhagarikwe n’ibibazo ahubwo ugahangana na byo utuje ndetse ukirinda gutwarwa n’amafranga kugeza aho agutegeka aho usanga ibintu byose bihagarara kubera gushakisha amafranga.
Ibi byose kandi bijyana no kumenya ko mudateye kimwe, ibyo umugore akunda sibyo umugabo akunda. Ndetse ugomba no kumenya ko urushako ruhinduka. Uko abamaze myaka 5 babana si kimwe n’ abamaze amezi 3 babana. Ikindi ni uko ingo zidasa. Ibyo ubona ahandi si ngombwa ko biba mu rugo rwawe. Jacky rero arangiza avuga ko Yesu ariwe uzana umunyu mu muryango.
kwigenzura
Reba buri ngingo maze wihe amanota, niba ukora neza cyane, ushyire akaziga kuri - 5, niba ukora neza , kuri 4, niba ugerageza, kuri 3,niba ari gacye cyane,2, niba usindagira,1,niba nta nagato ushyireho, 0, ibi biragufasha kumenya aho ugomba gushyira imbaraga.
Kwiyemeza mu muryango 1 2 3 4 5
Igihe cyo gusabana 1 2 3 4 5
Kuganira neza (communication) 1 2 3 4 5
Gushima 1 2 3 4 5
Kwiyemeza mu mwuka 1 2 3 4 5
Ubushobozi bwo guhangana na stress na crise, 1 2 3 4 5.
Ibi bintu 6 byavuye mu nyigisho zatanzwe na Jacky, akaba ari umujyanama w’imiryango wabigize umwuga akaba ari n’umukristu. Inama atanga ziba zishingiye kuri Bibiliya.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego