Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ibintu 7 byafasha umubyeyi ugira akazi kenshi kwita ku bana.

Ibintu 7 byafasha umubyeyi ugira akazi kenshi kwita ku bana. Muri iki gihe aho ababyeyi bahugiye gushaka imibereho, usanga mu miryango myinshi ababyeyi batagira umwanya uhagije wo kwita ku bana ubwabo,. Ibi rero bigira ingaruka ku bana kuko baba bakeneye kubonana n’ababyeyi babo bombi kugirango bakure bameze neza bumva bakunzwe kandi bashyigikiwe.
Nk’uko twabigejejweho n’umwe mu bakora ibijyanye no kurera abana bato Diane Muhimakazi, ababyeyi bagira akazi kenshi baba bagomba no kumenya ko abana babakeneye cyane ntibabatererane.
Dore rero ibikorwa bimwe ababyeyi bakorana n’abana babo bitangije akazi kabo kandi n’umwana akababona.
1. Kuganira : byibura buri munsi wagombye kugira umwanya uganira n’abana , ukumva ibintu biri mu mwana, ibyamubabaje, ibyamushimishije. Abana bato batazi kuvuga bo baba bakeneye guterurwa, bakakurira, bagakurura imisatsi yawe, bakakuryamaho , ukabavugisha, ukabaririmbira n’ibindi.
2. Kugendana n’umwana : Ni byiza ko umubyeyi ajyana umwana muri gahunda zitandukanye zitabangamira umwana nko gusura incuti, guhemba ababyaye, mu bukwe, mu muganda, mu rusengero, mu isoko, muri restaurant, n’ahandi hashoboka. Ibi rero bifasha umwana kuba hafi y’umubyeyi , gukura akunda abantu, ibyo kandi bimufasha no kumenya uko yitwara ahandi hatari iwabo. Irinde kujyana umukozi mu gihe wajyanye n’umwana kuko aba akeneye kuba hamwe na we.
3. Gukina n’umwana : ni ukuvuga kujya mu mikino y’umwana, ukambara nka we ukareka akaba ari we uyiyobora, ugakora ibyo agusabye, ukemera kwiyanduza nka we, nubwo bakora amakosa ukabareka ntubahe amabwiriza. Ibi bibafasha gufungura imitima yabo bakakubwira ibibarimo.
4. Kumufasha imyitozo yo mu rugo (homework) : Umwana kandi wa mufasha igihe ari gukora imyitozo aba yavanye ku ishuri , ukamuganiriza ibijyanye n’ibyo yiga ukumva ibyo akunda nawe bikagufasha kumenya uko wamuyobora mu byo azakora (professional orientation).
5. Kumutwara ku ishuri cyangwa kumugeza kuri bus : muri iki gihe muboneraho kuganira iby’ishuri, ndetse n’ibindi by’ubuzima busanzwe.
6. Kwiyogereza umwana : ibi ni byiza kuko uba ukora ku mwana, ndetse unaboneraho kureba nib a nta hantu hafite ikibazo ku mubiri. Nubwo utamwoza buri munsi ariko byibura muri week end wamwoza, ukamucira inzara, ukamwogosha cyangwa ukamutwara muri salon.
7. Kujyana umwana ku kazi muri weekend : mu gihe bibaye ngombwa gukora muri week end ushobora kujyana n’umwana bitewe n’akazi ukora kandi bitabangamiye umwana cyangwa ngo habe hari icyo yakwangiza ku kazi ushobora kumutwara ukamutwarira n’ibikinisho bye akaba ari iruhande rwawe mu gihe uri gukora,
8. Ibindi : Kumuryamisha, kumusasira, gutunganya imyenda ye muri hamwe akajya akubwira iyo akunda niyo yanga n’iyo inshuti ze zambara, kumugaburira ukamenya ibyo yariye.
Izi ni ingero zimwe ariko buri wese ashobora kugira izindi bitewe n’ubuzima abayeho ndetse n’imyaka abana bafite . Ni byiza kuzirikana ko iminsi y’ubuto bw’umwana wawe itazagaruka kandi ko aricyo gihe cyiza cyo kumubibamo ibyo ushaka kuzamubonamo nakura.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego