Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ibintu 7 by’ingenzi abana bato bakenera ku babyeyi

Ibintu 7 by’ingenzi abana bato bakenera ku babyeyi
Mu burere bw’abana bakenera kumva ko baguwe neza kandi ni inshingano y’ababyeyi gukora ibikorwa byereka umwana ko kumererwa neza mu muryango. Mary Kamanzi ufite ubunararibonye mu kurera yatubwiye ibikorwa by’igenzi abana bakeneye ku babyeyi :
Kubihanganira no kubumva : ababyeyi bakwiye kwihanganira abana ariko birinda ko byagera ku rwego rwo guterera gusa na none ntibibe guhora ucunga umwana ahubwo ababyeyi bakwiye kwereka abana urukundo mu byiza no mu bibi. Ababyeyi bakwiye kubihanganira mu makosa menshi bakora bakamenya akwiriye ibihano n’atabikwiriye. Umwana arakosa.
Kumenya intege nke z’umwana bigufasha kumenya uko umwitwaraho kandi niba ubonye amakosa si byiza kumubwira gusa ntacyo uyakoraho ngo umwereke icyo yagakwiye gukora. Kwirinda kubwira umwana ngo ntiyakoze neza kandi utaramweretse uko yabikora neza mbere .
Guha umwana umwanya no kumutega amatwi (Better communication and more interaction time):gutega umwana ugutwi : kumenya umwana wanjye aravuga iki niyo yacecetse ? Niba umwana yibye amafaranga mubaze neza witonze icyo yashakaga kuyakoresha biratuma akubwiza,ukuri kose umenye uko ugiye kumwigisha.
Kubaha umwana : ababyeyi basaba abana kububaha, abana nabo bakeneye kubahwa nko mu gihe umwana yakoze ikosa si byiza kumukubitira ku karubanda, icyiza mujyane mu cyumba umuhane umuganiriza ku ikosa hakoze.
Gufasha umwana kugira intego mu buzima : ibi bituruka mu kubashimira mu byo bakoze byiza no kubigisha inzira bakwiye kunyuramo. Ababyeyi bagomba kwirinda amagambo aca abana intege nka “ ntacyo uzimarira” n’ayandi. Mary yagize ati “Iyo ibiranga umwana (identity) byangiritse byangiza ahazaza he( destiny)”
Kugira intego ni ukubanza kwigirira icyizere, gutahura ko Imana yagukunze utari wabaho nibyo byambere bifasha umuntu kugira intego y’ubuzima.
Kwemera inshuti z’abana bawe : Ni byiza kwemera inshuti y’umwana wawe n’ubwo waba utazishimiye. Niba inshuti ye iguteye impungenge aho kuyimubuza ako kanya wagerageza kuyimenya kurushaho waba ubishoboye ukayifasha niba ubona ari umwana ubikeneye. Ugomba kuzirikana ko utazahorana n’umwana ngo umuhitiremo inshuti nziza , ibyo byagifasha kumenya uko umuyobora mu kubana n’abandi.
Kumva amarangamutima y’umwana : ni byiza kureka umwana akerekana amarangamutima ye kandi ukagerageza kuyumva no kumwereka ko kugira ayo marangamutima ntacyo bitwaye.
kugira umutekano, Kumutoza ikiinyabupfura no kumukosora:Umwana akeneye kurindwa kuko bimutoza kubaha kandi umubyeyi akirinda guhana umwana asa naho ari kwishimisha. Intego y’igihano igomba kuba ari ugukosora umwana gusa ntibe ari iyo kwikuraho umujinya umubyeyi yatewe n’amakosa y’umwana.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego