Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ibintu byafasha umuntu gusaza neza

Hari ubwo umuntu agira amahirwe yo kurama, cyangwa se akaba yasaza afite ubuzima buzira umuze, ibyo hari uko yabigeraho akurikije inama 5 agirwa n’inzobere mu by’imitekerereze (psychologues)

Nk’uko byashyizwe ahagaragara n’urubuga rwa interineti rwa Le figaro.fr, inzobere mu by’imitekerereze Saint Graal wo mu Bufaransa, yanditse ibijyanye n’uburyo umuntu yakwitwara bikamufasha mu misazire ye.

Ibyo bintu ni ukwivuza cyangwa kwisuzumisha indwara zitandukanye hakiri kare, gufata indyo yuzuye, guharanira kumva umuntu yatera imbere, kwiyakira ubuzima bwose abayemo, gukora imyitozo ngororamubiri no gusenga bitewe n’imyemerere ya buri wese.

Iyo umuntu yisuzumishije, bituma atahura uburwayi afite akabwivuza atararemba, bigatuma ubuzima bugenda neza, kandi yasanga atarwaye bikamufasha kubaho yirinda kandi yifitiye icyizere n’umutuzo.

Indyo yuzuye ifasha umubiri gukora neza, kuko habamo ibirinda indwara, ibitera imbaraga, n’ibiwubaka.

Kwiyakira nabyo birafasha kuko bituma umuntu adaheranwa n’agahinda mu gihe afite ibibazo.

Imyitozo ngororamubiri ifasha amaraso gutembera neza, irinda amavunane.

Iyo hiyongereyeho gusenga byongera icyizere cyo kubaho n’ibyishimo mu mutima.

Ibyo byose n’ibindi bibishamikiyeho, Saint Graal yemeza ko iyo umuntu abishyize mu bikorwa bimufasha kwiyongera kw’imyaka yo kubaho, mu gihe hatabaye izindi mpanuka.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego