Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ibiranga ababyeyi batita ku burere bw’abana n’uko bakwikosora

Ibiranga ababyeyi batita ku burere bw’abana n’uko bakwikosora Kurera ni ikintu cy’ingenzi ku babyeyi kuko mu gutoza no guha uburere abana aribyo bibagira abo baribo, ababyeyi bagenda batandukana mu buryo barera kubera uko ubwabo bateye, uko nabo barezwe n’ibindi.
Uyu munsi Muhimakazi Diane umubyeyi w’inararibonye mu gukurikirana abana aratubwira uko ababyeyi batagira icyo bitaho (careless) bakwitwara mu kurera abana babo neza babaha uburere bukwiriye.
Ababyeyi batagira icyo bitaho (careless parent) n’ibibaranga
Ni ababyeyi basa nkaho ntacyo bitaho, umwana icyo akoze cyose ntacyo gitwaye ni bantibindeba nk’uko bikunze kuvugwa.
Ni ababyeyi kandi usanga iyo bakubiseho agatima ko bafite inshingano zo kurera baba bashaka ko ibyapfuye byose mu gihe batahaga agaciro inshingano bafite zo kurera bihita bishyirwa mu bikorwa mu gihe gito.
Iyo bene uwo mubyeyi atashye aza nabi cyangwa neza kuko abashaka ko abana bamenya ko ari umubyeyi icyo gihe aba yibutse ko batamuheruka noneho agakara cyangwa akaza yihohora kuko azi neza ko atakoze inshingano ze neza.
Usanga arangwa n’ubukana ndetse n’urutoto (stress and pressure) aho kurangwa no gukosora abana no kubakunda ( correction and care).
Ibyo bakora ngo babashe kurera abana babo neza
Nta kindi bene aba bayeyi bakora keretse kuganira n’abana babo kuko byose bipfira mu kwigenga kwa buri wese .Abana iyo baziko iwabo ntacyo bitaho usanga bakora ibyo biboneye. Ni ibyiza ko ababyeyi baganiriza abana babo kuko aribwo bamenya aho kubacyaha ndetse no kubagorora bakiri bato bagakurana ikinyabupfura.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego