Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ibiro bikwiye k’umugore utwite

Ibiro bikwiye k’umugore utwite

Mu mezi icyenda yo gutwita hari ibiro bikwiye umugore agomba kwiyongera , kuko iyo abirengeje bishobora kumugiraho ingaruka,ariyo mpamvu tugiye kubabwira ibyo mwakurikiza bakurikiza byafasha kugira ibiro bikwiye mu gihe mutwite..
Ku rubuga rwa interineti infobebe bavuga ko mu gihe umugore atwite, ibiro agomba kwiyongera ku byo hari afite bitagomba kurenga hagati ya 12 na 13.
Mu gihembwe cya mbere cyo gutwita umugore agirwa inama yo kuba yagerageza akongera ikiro kimwe buri kwezi naho mu gihembwe cya kabiri asabwa kwongeraho ikiro 1,5. Mu gihembwe cya nyuma aricyo cya gatatu umugore utwite abagomba kwiyongera byibuze ibiro bibiri ku kwezi.
Ibyo umugore utwite akwiye kwitwararika ngo yirinde umubyibuho ukabije :
Mu mafunguro umugore utwite afata yirinda kurya ibiryo birimo amavuta menshi kuko bitera ibinure byinshi mu mubiri, bishobora no gutuma agira umuvuduko ukabije w’amaraso.
Ihatire kunywa amazi byibura uturahure ku munsi
Gerageza ufate ifunguro rya mugitondo ryiza kuko rikurinda gusonza cyane no kuguma kujya buri mwanya.
Nyuma yo gufata amafunguro, umugore utwite ashobora gukora urugendo rutoya, kandi rworoheje rutuma urwungano ngogozi (digestion) rukora neza, bityo ibiribwa umubyeyi yafashe bikamugwa neza.
Kujya mu minsi mikuru n’ahandi hantu ukeka ko bakugaburira wariye kugirango bikurinde kuza kurya byinshi.
Ni byiza kujya ku isoko guhaha umaze kugira icyo ufata kuko hari ubwo ushobora kujyayo ushonje ukagura ibyo utateganije kugirango ugeze mu mu rugo uhite ubirya.
Mu gihe uri gusangira n’abandi, ni byiza kurya witonze ubitekerezaho kuko hari igihe umugaore atwita agakunda kurya cyane ku buryo iyo abonye abo basangira ashobora gufata amafunguro arengeje urugero.
Ni byiza kurya inshuro zigera kuri enye ku munsi ariko kuri buri nshuro ugafata ifunguro ritarengeje urugero ngo bihere mu gifu.
Source : infobebe.com
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego