Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ibishyimbo na jambon

Ibishyimbo na jambon

Iyi recette yakoreshwa ku bwoko bw’ibishyimbo bihingwa inaha. By’umwihariko ikoreshwa hamwe na Pois chiches cyangwa chickpeas bukaba ari ubwoko bw’ibishyimbo budahingwa mu Rwanda ariko buboneka mu ma super market manini byumye cyangwa se biri mu bikopo. (Boite)
Ibikoresho
- Ibishyimbo cyangwa pois chiche 150 gr
- Amavuta y’inka cyangwa amavuta y’umwerayo ( huile d’olive)
- Agace ka Jambon cyangwa lard fume zikaze mu duce twa mpande enye
- Igitunguru kinini giseye 1
- tungurusumu inombye 1
- karoti 1 ihase ikasemo uduce duto
- poivron y’umutuku cyangwa iy ‘icyatsi ikase
- Poireau 1 ikasemo utuziga
- Urusenda 1 rwa pili pili
- Umunyu na poivre
- Persil ikase
Uko bitekwa :
1. Niba ukoresha pois chiche zumye, warara uzijanditse mu mazi , bwacya ukareka zikumuka ukaziteka mu mazi adafite umunyu kugeza zoroshye nka nyuma y’iminota 30-45. Ziminine uzunyuguze mu mazi akonje .
Niba ukoresha pois chiche zo mu gikopo ziba zitetse, uraziminina ukazoza mu mazi akonje.
2. Shyushya amavuta mu isafuriya
3. Shyiramo Lard cyangwa jambon kugirango ibe nk’ikocagurika. Yarure uyishyire ku ruhande ku isahani
4. Mu mavuta yasigaye mu isafuriya karangamo igitunguru wongeremo tungurusumu hanyuma ushyiremo karoti ubifatishe ibara.
5. Ongeramo poivron na poireau ( usige ibibabi bike bya pireau uze kubyongeramo nyuma) ushyiremo n’urusenda niba urukunda.
6. Bigumishe ku muriro iminota 5 ugaragura
7. Wongeremo pois chiche cyangwa ibishyimbo n’ umunyu ubireke bishyuhe
8. Umunota umwe mbere y’uko bishya wongeremo ya jambon cyangwa Lard na bya bibabi bya puwaro byasigaye hanyuma uvange neza.
9. Bishyire mu gisorori cyo gutegura hanyuma ubitake na Persil
Birishwa umuceri.
Niba ubona ibyo bishyimbo byumye cyane, ushobora kongeramo amazi make ya za pois chiche n’inyanya 1 cyangwa 2 zikase.

Yatanzwe na Madame Marie, umutoza mu guteka, Tel : 0785296033, info@madamemarie.nl
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego