Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ibitoki n’ibirayi bivanze gihinde

Ibitoki n’ibirayi bivanze gihinde Ubu ni uburyo bwo guteka bw’abahindi, ibi bikoresho ushobora ku bisanga mu ma supermarket y’ab’abahindi mu Rwanda .
Ibikoresho
Ibitoki amabere 4
Ibirayi biringaniye 4
Igitunguru kinini 1
Agace ka tungurusumu 1
Agace ka tangawizi ( ginger) 1
Agace k’akayiko ka turmeric (ifu curcuma na simbambiri)
¼ k’akayiko k ifu ya Chillie
Amavuta yo guteka ibiyiko bitatu
Ibibabi 3 by’ibirungo bya feuille de laurier (Bay leaves)
Agace k’akayiko ga garam masala
Agace k’akayiko k’isukari
Akayiko k’umunyu
Umutobe wa kimwe cya kabiri cy’indimu.
Uko bitekwa
1. Hata ibitoki hanyuma ubikatemo ibice 3 . bibize n’ibimara koroha ubikuremo ubinombe.
2. Hata ibirayi ubukatemo uduce ubibize hanyuma ubikuremo ubyumutse.
3. kata igitunguru mo uduce duto.
4. sekura tungurusumu na ginger ubivange na bya bitoki binombye
5. shyushya amavuta ukarange ibibabi bya bay na garam masala, wongeremo ibitunguru ukarange bihindure ibara.
Noneho vanga na rwa ruvange rw’ibitoki, ibirayi isukari n’umunyu
Komeza uvange mu minota 5
Ongeramo umutobe w’indimu uvange hanyuma ubigabure. Ushobora kubitegurana n’ifi ya filet itetse nk’ifiriti.

Madame Marie, umutoza mu guteka
Tel : 0785296033

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego