Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ibyiza byo gushyira umwana muri korari

Ibyiza byo gushyira umwana muri korali. Insengero zitandukanye zigira amakorali y’abana aho bigira hamwe kuririmba indirimbo zihimbaza Imana. Usibye rero kuba byakuza impano ku mwana uyifite, hari n’ibindi byiza bifasha umwana nkuko twabihejejweho na Elysee Iyamuremye umutoza wa choralee y’abana.Bimwe mu byo yavuze ni ibi :
1. Kugira ibitekerezo byagutse : umwana uba muri chorale agira bitekerezo byagutse kubera gahunda zo guhimba indirimbo, gushaka insanganya-matsiko abana bose bagira uruhare mu gutekereza icyo baganishaho, gufatanya kunoza injyana, gufatanya gukosora… byose bituma abana batekereza kandi bakagira ibyo bunguka mu bwenge.
2. Gufata mu mutwe : ubundi umwana amenyera gufata mu mutwe ibyo yiga kw’ishuli kubera ko mwalimu cyangwa umubyeyi abimubaza, ibyo bituma abifatana ubwira n’agahato (pressure) akaba yanabyibagirwa vuba, ariko muri chorale hamufasha kumenyereza ubwonko gufata neza yitonze kandi yishimiye ibyo afata kuko aba abihuriyeho n’abandi kandi batarushanwa.(enjoyment).
3. Gutinyuka kuvugira mu ruhame(Audiency) : umwana uba muri chorale amenya uko yifata imbere y’abantu niko agashira ubwoba bigatuma akura atari intinya-maso, bityo akaba umuntu wizewe muri society ndetse nawe ubwe akigirira icyizere. Aha twumve neza ko gutinyuka audiency bitandukanye no kuba umushizi w’isoni.
4. Kubaha umuntu wese : umwana uba muri chorale arubaha cyane, ibyo ahanini biterwa no kubahana kuba hagati y’abana ubwabo ndetse n’umuyobozi. Biterwa kandi nuko ibyo bakora bose baba babikunze kandi bahuje. Twibuke kandi ko abana basenga bigishwa guca bugufi bigatuma bagira ikinyabupfura no kubaha.
5. Kugira umwete : ni ingenzi cyane kubona umwana wawe akorana umwete ibintu byose, ibi byoroshye cyane ku mwana uba muri chorale, kuko buri gihe baba bafite intego bagomba kugeraho mu gihe runaka. Igihe abana bari kumwe, bakora ikintu kimwe bishimiye kandi bafite intego bibatera umwete, umwana akamenyera gukorana umwete n’ubushake.
6. Gukoresha igihe neza :na byo ni byiza cyane, kandi biterwa n’uko muri chorale bagira amategeko bagendera ho. Ayo mategeko niyo abafasha kugendana neza n’umuyobozi ndetse nabo ubwabo, niyo mpamvu igihe cyabo bagikoresha neza, birirnda gukererwa muri gahunda bihaye.
Si ibyo gusa , Elysee akomeza avuga ko kuba umwana yamenya kuririmba akiri muto ntako bisa, bishobora gutuma umwana akuza impano ye ikazamugirira akamaro akuze kuko tuzi ingero nyinshi z’abahanzi bakomeye mu gihugu no hanze batangiye baririmba muri chorale,
Ushaka gushyira umwana muri choralei wamutangiza afite imyaka 4-5.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego