Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ibyo ugomba kumenya mbere yo gutera kanta

Ibyo ugomba kumenya mbere yo gutera kanta Hari abantu batandukanye batera kanta mu musatsi ikabagiraho ingaruka zitandukanye nko kubyimbirwa, kuribwa n’umutwe, …. Mu rwego rwo kwirinda ingaruka waterwa no gutera kanta mu misatsi dore ibyo ugomba kwitaho mbere yo kuyitera.
Kureba ko kanta igifite igihe : hari bamwe bagira ingaruka zo gutera kanta bitewe n’uko baba batitegereje neza ngo barebe igihe izarangirira.
Gusuzuma uruhu rwawe niba rutazirana na kanta : iyo umuntu agiye gutera kanta bwa mbere aba agomba kubanza gusuzuma ko uruhu rwe rutazirana na kanta kuko ushobora kuyitera wiganye abandi ukaba wabyimba.
Mbere yo kuyitera ushobora kubanza ugafata agakanta gake ukagasiga inyuma y’ugutwi hafi y’umusatsi . Iyo ubonye imaze kuma ntugire ikibazo aho wayisize ubwo ushobora no kuyitera mu musatsi.
Kureba neza igipimo ukoresha cya kanta n’amazi yo kuyifungura : akenshi ku gapapuro kaba kuri kanta haba hariho uburyo wakoresha ibipimo bya kanta n’amazi yo kuyifunguza kuko ushobora gushyiramo amazi menshi bigatuma idakora neza nk’uko bigomba.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego