Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ibyo wakora ngo umwana agire uruhu rwiza

Ibyo wakora ngo umwana agire uruhu rwiza Hari ababyeyi bapfa kugurira abana amavuta babonye nyuma bagatungurwa no kubona umwana yangirika uruhu. Hari rero amavuta ajyana n’ uruhu rw’umwana kuva akivuka ndetse n’ibyo wakirinda mu rwego rwo kurinda uruhu rw’umwana.
Bumwe mu bwoko bw’amavuta meza ku mwana
Amavuta meza ku ruhu rw’abana agomba kuba aturuka ku bihingwa kandi akoze mu bintu karemano (naturel)bitavangiwe.
Amavuta nkayo ajyanye n’uruhu rw’abana aba afiteho icyapa cya ECOCERT, NATUREL&PROGRES na BDIH bikaba ari bimwe mu birango by’ibigo byemeza ko ayo mavuta agizwe n’ibintu biri naturel(bio). Zimwe mu ngero z’amavuta meza ku bana ari ku isoko no muri pharamcie ni : Mustela, Johnsons na Sebamed
Ibyo wakora ngo utangiza uruhu rw’umwana
kumufubika : Uruhu rw’umwana ukivuka ruba rworoshye cyane kuburyo rusaba umwaka kugirango rube rwabasha kwirinda no kwirwanaho ubwarwo, akenshi iyo uruhu rw’umwana rutari rwatangira kwirwanaho ngo rwirinde za bacteries zivuye hanze uzasanga ruhumura neza..
Kogesha umwana amazi gusa mu mutwe : Igihe umwana nta musatsi cg afite mucye ni byiza kureka gukoresha shampon,ugakoresha amazi gusa
Mu gihe cy’ubukonje siga umwana amavuta afashe : Iyo usize umwana amavuta yoroshye bituma uruhu rwe rwumirana ndetse imbeho ikinjira mu ruhu rwe ku buryo bworoshye, biba byiza rero iyo umusize amavuta afashe nka huile cyangwa creme mu mbeho ndetse ukanayamusiga ahantu ubona hakunze kumirana .
Kudakorera umwana isuku irenze ibisabwa : iyo wuhagira umwana cyane, uruhu rwe rugenda rwumirana ; bivuga ko umwana ukiri uruhinja cyane ngo atangire kwiyanduza biba byiza kumwoza rimwe cyangwa kabiri mu cyumweru indi minsi ukamuhanagura. (Mu maso,ijosi, ikibuno, intoki no mu kwaha).
Kwirinda gushyira umwana ku zuba : Abana bato cyane(impinja) baba bakeneye umwuka mwiza ariko birabujijwe kumushyira ku zuba kandi ntago byemewe kumusiga amavuta arwanya izuba,ahubwo umwambika imyenda ihisha amaguru,amaboko,umutwe cyangwa ukamushyira mu gacucu.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego