Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ibyo wakora ngo umwana w’ingimbi akwisanzureho

Ibyo wakora ngo umwana w’ingimbi akwisanzureho

Abana bageze mu kigero cy’ubugimbi n’ubwangavu usanga akenshi baba badashaka ko ababyeyi babo babaganiriza kandi aribwo baba bakeneye inama nyinshi.
Mu gihe ubona ko umwana wawe atagishaka ko muganira dore uko wabyitwaramo:
Aho kugirango uhatire umuhungu wawe cyangwa umukobwa wawe kumarana nawe igihe kirekire muganirira, ujye ushaka uburyo bwo kuganira na we mu buryo bufatiweho.
Bishobora kuba ngombwa ko urushaho gushyiraho umwete kugira ngo mukorere ibintu hamwe. Mushobora kujyana gutembera cyangwa mukajyana mu modoka, mugakinira hamwe, cyangwa se mugakorana imirimo imwe n’imwe yo mu rugo. Ibyo bishobora gutuma bumva bisanzuye maze bakaba bavuga icyo batekereza.
Byagenda bite se umwana wawe akomeje kwanga ko muganira?
Icyo gihe wagerageza ubundi buryo. Urugero: aho kugira ngo ubaze umukobwa wawe cyangwa umuhungu wawe uko yiriwe, ushobora kumubwira uko wowe wiriwe. Ibyo bishobora gutuma na we akubwira uko yiriwe.
Kugira ngo umenye icyo atekereza ku ngingo runaka, mubaze ibibazo nk’ibi bikurikira: “ese hari abo wigeze ubona bakora iki kintu?,” aho kumubaza uti “ese wigeze ukora iki kintu?” Ushobora kumubaza icyo incuti ze zitekereza kuri icyo kintu, hanyuma ukamubaza inama yaziha.
Ni iki wakora ngo abana bawe bakwishyikireho?
Mu gihe ubona ko abana bawe batakikwishyikiraho, ukora ibirenze kubwira umwana wawe amagambo nk’aya ngo “ushobora kuza igihe icyo ari cyo cyose tukaganira.” Abana bawe b’ingimbi n’abangavu bakeneye kumva ko uha uburemere ibibazo byabo kandi ntubereke ko ubarakariye.
Mu gihe uri kubaganiriza ku byo kurambagizanya wabikora ute?
Abana bari mu kigero cy’ubugimbi n’ubwangavu akenshi baba batangiye kugira inshuti z’abandi bana badahuje igitsina. Mu gihe uri kuganiriza abana bawe kuri iyi ngingo itoroshye ugomba kwirinda kubaha imiburo myinshi irimo kubabwira ibibi byo gukundana gusa , ahubwo wababwira uko babyitwaramo kandi bikazagira ingaruka nziza.
Byakuwe mu gitabo Umunara w’Umurinzi (Nzeli, 2014)
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego