Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ibyo wakora utwite ukazabyara umwana uhorana umunezero

 Ibyo wakora utwite ukazabyara umwana uhorana umunezero Umubyeyi atangira guha umwana uburere akiri mu nda kuko bimufasha kandi ugasanga umwana abikurana. Kugirango uzabyare umwana uhorana umunezero dore ibintu ugomba gukora mu gihe utwite.
Icyo wakora igihe ari wenyine ufite irungu :
Kuririmba : ni ikintu cy’ingenzi cyane ku buzima bw’umwana uri munda bimufasha kugubwa neza no gukura neza, abahanga mu by’umuziki bemeza ko ugira akamaro mu mikurire y’ibinyabuzima bitandukanye harimo n’umuntu. N’ubwo dushobora gutekereza ko umwana atabyumva ariko arabyumva kandi bikamugirira umumaro.
Gusoma : ni byiza ko umubyeyi utwite asoma, cyane cyane inkuru zishimishije, amateka meza, ibikorwa by’indashyikirwa , … Ibi byose bituma umwana akurana icyerekezo no gukunda ibyo wasomaga umutwite.
Ibyo yakora ari kumwe n’abandi
Siporo : ni ingenzi cyane ku mubyeyi utwite, uretse no kumufasha kubyara neza ifasha umubiri we gukumira indwara zimwe na zimwe zifata ababyeyi batwite, harimo iz’imitsi, kubyimba umubiri, guhumeka nabi, kunanirwa kugenda.
Urugero rwa sport wakora : kugenda n’amaguru umwanya munini, guhumeka uzamura umwuka wongera uwumanura ku rugero wumva ko unaniwe.
Kwishima : iyo ugaragaza ibyishimo igihe kinini biragufasha bigafasha n’uwo utwite, by’umwihariko bituma umwana akurana ineza no guhora anezerewe akenshi usanga umwana yumvikana n’abantu bose (sociable).
Kureba imikino : imikino, cyane cyane iy’abana nayo ifasha umwana uri munda, kuko uko ubireba ukabyishimira ndetse ukabikunda nawe niko bigenda, agakura akunda gukina.
Hari n’abavuga ko baganiriza abana igihe batwite inda igeze mu gihembwe cya 2. Umubyeyi witwa Isabelle yatubwiye ko yasobanukiwe n’iby’iza byo kuganiriza umwana atwite, yagiye abona r ingaruka nziza mu mico y’abana.
Isabelle yagize ati : “ Mubwira ko mukumbuye, nkamusengera mu ijwi riranguruye nk’aho turi kumwe, nkamubwira ibintu byiza nzamukorera ni mubona, …”

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego