Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ibyo watekerezaho mbere yo gushyira umwana muri crèche/daycare

Ibyo watekerezaho mbere yo gushyira umwana muri crèche/daycare Crèche ni ahantu abana bato birirwa kuva mu gitondo kugera saa sita cyangwa nimugoroba. Bashobora no kuhagera saa sita bagataha nimugoroba, kuhamara amasaha make byaba buri munsi cyangwa iminsi mike ; bituruka ku bushobozi ndetse n’ubushake bw’ababyeyi.
Mu Rwanda crèches zitangiye vuba, ntizimenyerewe ndetse zinavugwaho byinshi, Hari abumva ari iz’abakire, ari ukwikuraho umwana ukamwohereza ahandi hantu, hari abumva nta kamaro kazo ntacyo zifasha umwana kirenze icyo abona yiriranywe n’umukozi mu rugo aho amanyereye, hari abumva ari ukunaniza umwana ahubwo ajya gutara imico mibi, hari n’abumva ari byiza ariko bakumva ubushobozi butabibemerera n’ibindi byinshi…
Ubundi uburere nyabwo ni ubwo umwana ahabwa n’ababyeyi be, bakamuyobora mu nzira nziza no mu ndangagaciro nyazo. Ariko muri iki gihe kubera uko ubuzima bugenda buhenda, ababyeyi baba bose barize bakeneye gukoresha diplome zabo mu gushaka imibereho.Ibyo rero bishobora gutuma bibaza aho bazakura abakozi beza bazasigira abana babo baba bakiri bato.
Crèche mu by’ukuri ni igisubizo kuri byinshi mu bibazo umuntu yakwibaza bijyanye n’imibereho y’abakozi cyane cyane ababa bagomba kujya ku kazi ka buri munsi kandi bafite abana bato.
Crèche rero iza ifasha abana muri byinshi harimo kubigisha imibanire yabo hagati yabo, gukina, kwidagadura, kumenyera pots, kwiga kumenya uko yitwara no kumutegura gutangira ishuri.
Ibi ntabwo biba byoroshye kubigeraho ku mwana wiriranwa n’umukozi mu rugo. Ndetse n’uwiriranwa n’umubyeyi amujyanyeyo rimwe na rimwe biba byiza.
Ibyiciro bya za Creche
Creche ziri ubwoko bwinshi zatandukana ukurikije ibyo umwana akorerwa ndetse, aho iherereye n’amafaranga yishyurwa, hari iziba mu rwego rwo hejuru, hari iziciriritse ndetse n’iziri mu rwego rworoheje. Kugira ngo uhitemo rero wakwibaza ibi bikuririkira :

  • Ese iyo crèche nyifitiye icyizere gihagije ku bubasha bagira ku mwana wanjye(Imyemerere, imibanire) ?Mbese nemeye ko bambera aho ntari nk’umubyeyi nta mutima unsimbuka ?
  • Ese umwana wanjye agize ikibazo cyangwa impanuka yavuzwa byoroshye ?
  • Abo nsigiye umwana bameze bate ? Bamufitiye urukundo n’urugwiro ?
  • Isuku yaho yifashe ite ?
  • Imirirere iteye ite ?
  • Umwuka waho umeze ute ? Umwana ntibimugora kumenyerana n’abandi ?
  • Bishobotse waganira n’umuyobozi wa crèche(nyirayo)ukumva icyerekezo cye mu kurera abana.
Hari n’ibindi bibazo umuntu yakwibaza ariko ibyo ni iby’ingenzi byagufasha guhitamo crèche ujyanamo umwana. Crèche rero ni nziza ariko ntabwo isimbura uruhare rw’ababyeyi mu kurera abana. Ni byiza rero ko mu gihe umwana atari muri crèche yaba ari mu maboko y’ababyeyi byaba ngombwa ugahagarika umukozi wo mu rugo aho kugirango umwana ajye ava muri crèche yakirwa n’umukozi wo mu rugo.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego