Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Icyayi burya kivura umunaniro kigafasha no kugabanya ibiro

Icyayi cyaba icy’umukara, umweru, umutuku cyangwa se icyatsi, kigira akamaro kenshi ku buzima bw’umuntu, hatitawe ku  ibara cyaba gifite.

Icyayi, ni ikinyobwa kinanura: Mu bigize icyayi, harimo « catechine », itwika ibinure, bigafasha mu kugabanya ibiro byinshi cyane cyane bigaragara ku nda. Icyayi cy’icyatsi ni cyo kibigiramo uruhare cyane. Icyayi kandi gisukura neza umubiri, bityo kikaba kifashishwa mu gikorwa cyo gusohora uburozi buba bwariremye mu mubibiri bushobora gutera indwara zitandukanye ( detoxication).

Icyayi ni ikinyobwa kirwanya umunaniro : Icyayi ni ikinyobwa cyongera imbaraga, biturutse kuri « cafeine » ikibamo, ikangura ubwonko. Icyayi gishobora kongerera umubiri imbaraga kugera kuri 12%, kikanawukomeza, ndetse kikawushoboza kutananirwa umunsi wose. Si ngombwa kandi kukinywa kenshi, kuko cafeine ikwirakwizwa mu mubiri wose mu masaha atandatu, nyuma yo kunywa itasi y’icyayi.

Icyayi gitukura kirinda isaza ry’uturemangingo (les cellules): Icyayi gitukura ntaho gihuriye n’icyayi gisanzwe, Gituruka ku gihingwa cyo muri afurika y’epfo kitwa rooibos. Icyo gihingwa ntigifite theine,  kikaba gifasha uturemangingo kudasaza. Iki cyayi cyo gishobora kunyobwa umunsi wose kuko kidakangura umubiri ( ntigikangura imikorere y’umubiri).

Icyayi cy’umweru, kirinda iminkanyari : Icyayi cy’umweru gikorwa hifashishijwe amababi atari yageza igihe cyo kwera neza. Nk’uko abashakashatsi ba kaminuza ya Kingston babitangaza, icyayi cy’umweru gifite akamaro kenshi ku mubiri w’umuntu nko kurinda kanseri, kinabuza umuntu gusaza byihuse. Gihagarika kandi imisemburo itera iminkanyari.

Icyayi cy’icyatsi cyo, gifite umwihariko wo gufasha umuntu kudafatwa n’indwara y’agahinda gakabije (depression).

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego