Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Icyo abantu bacuruzwa bakoreshwa.

Icyo abantu bacuruzwa bakoreshwa. Ku itariki ya 25 Ugushyingo ubwo hatangizwaga iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa, ACP Damas Gatare umuyobozi w’uburyo bufasha abaturage kwicungira umutekano, yagaragaje impamvu icuruzwa ry’abantu rikorwa.
Gukoreshwa ubusambanyi : mu bantu bajyanwa gucuruzwa hanze 80% ni abagore n’abakobwa mu gihe 70% bakoreshwa imirimo y’ubusambanyi.
Gukoreshwa imirimo y’ingufu : usibye abagore n’abakobwa bajyanwa gukoreshwa imirimo y’ubusambanyi hari abandi bantu bajyanwa bagiye gukoreshwa imirimo y’ingufu.
Kugurisha ibice by’abantu : Hari abantu bagurishwa bagiye kwicwa ngo bakurweho ibice byabo bimwe na bimwe aho bijya gukoreshwa mu mihango ya gipagani cyangwa se iy’ubuvuzi. Aha ACP Gatare yatanze urugero rw’ukuntu hari abajya bagurusha impyiko imwe y’umuntu ku madolari ibihumbi 35.
Impamvu ubu bucuruzi butashira
Ibihugu bidashyira ingufu mu gukumira icyi cyaha : hari ibihugu bigera ku 161 ku isi bizwiho kuba isoko ry’icuruzwa ry’abantu. Bimwe muri ibyo harimo ibikekwaho kuba bijyanwamo abantu baturuka mu Rwanda aribyo Singapore n’ibindi biguhu by’iburayi, muri Asiya aho baba bagiye gukoreshwa imirimo y’ubusambanyi
ACP Gatare yasobanuye ko u Rwanda kenshi rukunze gukoreshwa nk’icyambu aho abajyanwa gucuruzwa banyuzwa. Gusa akenshi inzego z’umutekano zibafata bataragezwayo.
Kuva muri 2009, Polisi y’u Rwanda ikaba imaze gukiza abantu 153 bagombaga gucuruzwa. Muri abo hakaba harimo abanya Bangaradeshi 76 bari banyujijwe mu Rwanda bagiye gucururizwa mu gihugu cyo muri Afrika y’amajyepfo.
Harimo amafaranga menshi : Impamvu nyamukuru ituma icuruzwa ry’abantu ridacika nuko habamo amafaranga menshi. Ku isi yose icyaha cyo gucuruza abantu kirimo miliyari 32 z’amadolari.
Abajyanwa gucuruzwa akenshi batwarwa mu buryo bwo kubareshyareshya bababeshya akazi keza n’ubundi buzima bwiza bazabonera hanze, abandi bagatwarwa ku gahato bakabahanahana kugeza bageze aho bagomba gucururizwa. Iyo bagezeyo bamburwa ibyangombwa byose ku buryo batazabona uko basubira iwabo.
Mu rwego rwo kurushaho gukumira no kurwanya icuruzwa ry’abantu, mu Rwanda hashyizweho amategeko ahana icuruzwa ry’abantu ndetse hanakorwa ubukangurambaga n’ubu bugikomeje mu kurushaho kwigisha abantu ububi bw’icuruzwa ry’abantu n’uko babyirinda.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego