Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ikirungo cy’inyama gikoze mu icunga

Ikirungo cy’inyama gikoze mu icunga

Ikirungo muri iyi article twacyitiriye icyo bita Farce mu gifaransa cyangwa stuff mu cyongereza akaba ari uruvange rw’ibirungo n’isosi biherekeza inkoko cyangwa inyama mu gihe uyitetse. Yongera rero uburyohe ikanarinda ko inyama yumirana. By ’umwihariko iyi ngiyi ikoreshwa ku nkoko, igishuhe, dindo cyangwa se inyama y’ingurube ntago ikoreshwa ku nyama y’inka, iy’ihene cyangwa ifi.
Iyi recette ikoreshwamo ibyo bita sauge bikaba ari ibyatsi ushobora kwihingira iwawe mu karima k’igikoni ndetse wanabibona mu ma supermarché mu cyongereza babyita sage cyangwa se salvia mu gitaliyani, utabifite wabisimbuza persil.
Ibikoresho
Igitunguru 1 gikasemo uduce duto
Ibiyiko bibiri binini by’amavuta y’inka
Ibiyiko binini bitatu by’utuvungu tw’imigati (chapelure)
Ibibabi 30 bya sauge mbisi bikase, cyangwa utuyiko 2 tw’ifu ya sauge zumishijwe
Udushishwa tw’icunga turapye
Umutobe w’icunga
Niba bishobotse igice c’ikirahure cya divayi itarimo isukari
Uko bitekwa
- Mu isafuriya shyushya amavuta y’inka ku muriro muke ushyiremo igitunguru ariko ntugikarange
- Ongeramo utuvungu tw’umugati uvange neza tunyunyuze amavuta
- Wongeremo bya bibabi bya sauge bikase cyangwa byumye hanyuma uvange
- Zimya umuriro, wongeremo udushishwa tw’icunga turapye n’umutobe w’icunga ariko witonde ntibitohe cyane
- Ongeramo umunyu n’agasenda
Reka bikonje, hanyuma ukoreshe iyi mvage uyishyire mu nkoko mbere yo kuyiteka.
Ku nkoko : ushyira iyo mvange imbere mu nda y’inkoko, ukuzuza ariko ugasiga akanya aho iri bubyimbire. Funga inkoko na cure dent cyangwa utugozi twa coton kugirango bidasohoka uyitetse.
Ku iroti y’ingurube : ushyira inyama ku kantu uzikatiraho, mo hagati ugakata ugakoramo agafuka. Ugafungura ako gafuka ugashyiramo ya mvange wakoze, warangiza ukazirika n’akagozi.
Hanyuma utegura inyama mu isafuriya uyikaranga mu mavuta ya beurre. Igihe impande zose zahinduye ibara ukagabanya umuriro hanyuma ukongeramo umutobe w’icunga niba ubishaka ukongeramo divayi itarimo isukari.

Madame Marie, umutoza mu guteka
info@madamemarie.nl tel +250 785 296 033
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego