Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Imibonano mpuzabitsina mu mazi ishobora kuba imbarutso y’uburwayi butandukanye

Abantu bakorera imibonano mpuzabitsina mu mazi y’ibiyaga n’inzuzi baba bafite ibyago byinshi byo kurwara indwara zafata urwungano rw’inkari (Infection urinaire).

Abagore n’abakobwa nibo ahanini baashobora gufatwa n’iyi ndwara ku buryo bworoshye.

Urubuga rwa 7sur7 dukesha iyi nkuru ruvuga ko ibiyaga, imigezi n’inzuzi biba birimo imyanda itandukanye, mu gihe amazi yo muri piscine aba arimo umuti witwa "Chlore" ubasha gutwika imyanda na mikorobe zo mu mazi.

Ikindi abakorera imibonano mpuzabitsina mu mazi bakwiye kwitondera n’uko amazi atuma ububobere bwo mu gitsina cy’umugore/umukobwa bushiramo, bikaba byatuma abari muri icyo gikorwa babangamirwa.

Iyo bakoresheje agakingirizo gashobora gucika, kubera ko gukubana. Biba byiza iyo imibonano mpuzabitsina ikorewe mu buriri.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego