Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Imiterere y’abana bacecetse (Melancolic)n’uko bitabwaho

Imiterere y’abana bacecetse (Melancolic)n’uko bitabwaho Nyuma yo kubabwira imiterere y’umwana witwara kiyobozi (coleric) n’uburyo ababyeyi bamufasha gukura neza adahutajwe, uyu munsi Muhimakazi Diane arababwira imiterere cyangwa imyitwarire y’umwana ucecetse (melancholic),ibimuranga n’uburyo yafashwa agakura neza.
Imiterere cyangwa imyitwarire y’umuntu ukuze iba ifite inkomoko mu bwana bwe, aba ari wawundi wari ufite imyaka ibiri ndetse n’itatu. niyo mpamvu rero ababyeyi bakwiriye kumenya imyitwarire cyangwa se imiterere y’abana babo kugira ngo barusheho kubafasha mu mikurire yabo batabahutaza.
Imwe mu myitwarire iranga abana bacecetse ( badakunda kuvuga)
Ntavuga menshi : Usanga adakunda kuvuga ,ahora atuje ,niyo atanze igitecyerezo agitanga atuje kandi buhoro. Umubyeyi ufite bene uyu mwana aba asabwa kumwumva kandi akita kubyo avuga cyangwa ashaka kuko nta kundi aba azabivuga kutari uko nguko.
Kwitegereza (observer) : Ni umwana urangwa no kwitegereza acecetse , nta kintu gipfa kumucika. Usanga bene abo bana bakunze kuba abahanga mu ishuri kuko bakurikirana buri kantu kose bitonze. Umubyeyi rero aba agomba kumuha urugero rwiza kuko ibyo akora byose umwana aba abireba.
Gukunda kwibutsa : Kuko atajya yibagirwa akunda no kwibutsa byaba ibyo abantu bamusezeraniye, byaba ari akazi yahawe gukora ko yakarangije n’ibindi. Kumusezeranya ibintu ntubikore biramubabaza kandi agahora abyibuka.
Kutagaragaza ibyishimo cyane : Umwana ucecetse ntapfa kwishima ,usanga niba hari ikintu umuguriye agushima ati urakoze gusa kuburyo ushobora kugira ngo ntiyishimye kandi ariko yishima. Ntabwo asahinda ngo uboneko koko yari agikeneye nk’uko hari abandi bishima bakabigaragaza. Icyo gihe kwishima kwe umubyeyi abibwirwa nuko amushimiye ndetse n’uburyo yita kucyo wamuguriye.
Ashobora kurenganwa : Kubera ko ari umwana udakunda kuvuga usanga akunda kurenganwa. Nk’urugero mama we akamubwira ati kora iki cyangwa jya aha naha nkaho atamubwiye ko afite impamvu runaka agapfa kujyayo atanabishaka ati ntiteranya. Umubyeyi asabwa kumuganiriza buhoro akamubaza utuntu dutuma afunguka akavuga . Ashobora nkomujyana ahantu akamugurira akabombo akamugurira igikinisho akamuganiriza ibisanzwe noneho akabigira ibintu bihoraho kugira ngo azajye anamuganiriza no ku bintu runaka byerekeye ubuzima bwe bwite kuko abadakunda kubivuga.
Abana bacecetse bagereranwa n’inzu nziza ariko ifunze kuburyo utamenya ikiyirimo imbere, nabo rero bagaragara inyuma ari abanyamahoro ariko ukaba utamenya ibyo bashaka cyangwa ibyo badashaka.
Umubyeyi ufite abana benshi aba agomba no kumenya imiterere yabo kuko iyo harimo bene nk’uyu mwana ucecetse arabangamirwa kuko usanga afatwa nk’abandi bose nyamara akeneye umwihariko we wogufashwa kuko aba ateye ukwe.
Imiterere y’abana ishyirwa mu byiciro bitanu, tumaze kubagezaho ibyiciro bibiri tuzakomeza ubutaha tubagezaho ibindi byiciro bisigaye n’uburyo bwo gufashwa kuri abo bana batandukanye mu myitwarire kugira ngo bakure neza.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego